RFL
Kigali

"Bagabo ntimukikunde mu buriri" Umukunzi wa Vanessa Mdee yagiriye inama abagabo uko bagomba kwitwara mu gikorwa cyo gutera akabariro!

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/06/2021 12:27
0


Umuhanzi Rotimi akaba n'umukinnyi wa filime ubarizwa muri Amerika gusa akaba afite inkomoko muri Nigeria, yagiriye inama igitsinagabo uko bakwiye kwitwara mu gikorwa cyo gutera akabariro abibutsa ko badakwiriye kwikunda ngo bishimishe bonyine ahubwo ko bagomba no gushimisha abagore mbere ya byose.



Olurotimi Akinosho wamenyekanye ku izina rya Rotimi ni umuhanzi ndetse n'umukinnyi wa filime ugezweho muri iyi minsi.Uyu musore ukomoka muri Nigeria ariko akaba akorera muri Amerika yamamaye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa Power.Amaze iminsi kandi afite indirimbo zikunzwe cyane zirimo In My Bed, Love Somebody n'zindi nyinshi.


Rotimi kandi yongeye kuvugwa cyane kuva aho yatangiye gukundana n'umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania witwa Vanessa Mdee.Urukundo rwaba rukaba rwaratunguranye dore ko bakundanye mu gihe gito none bakaba basigaye babana muri Amerika.Rotimi yifashishije Instagram yagiriye inama abagabo uko bagomba kwitwara mu gihe bagiye gutera akabariro.


Yagize ati ''Bavandimwe ntimukikunde mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina,mujye mushimisha abakobwa/abagore muri korana mbere yuko mwebwe mwishimisha.Reka mbigishe,kuryamana nawe ntibihagije gusa ahubwo ujye ubanza umuhe ibyishimo maze ubone gukora ibindi ushaka nyuma wabanje kumwitaho".


Umuhanzi Rotimi uri mu bahanzi bakora R&B bakurura cyane igitsinagore cyane bitewe n'imiterere y'umubiri we yatangaje ibi maze abamukurikirana batangira kubitangaho ibitekerezo bitandukanye bamwe bemeranya nawe abandi bati ''Abagabo bose ntibakora kiriya gikorwa kimwe''.


Src:www.Hollywoodlife.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND