Kigali

Kenya: Umuhanzi w’umuherwe Bahati arashinjwa kwiba indirimbo ya Butera Knowless azi ko bitamenyekana-ZUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:16/06/2021 13:19
7


Iyo wumvise neza indirimbo ‘Pete Yangu’ y’umuhanzi Bahati w’icyamamre muri Kenya wumva yaribye Butera Knowless indirimbo ‘Peke Yangu’, itangazamakuru ryo muri iki gihugu riri kotsa igitutu Bahati bamushinja ubusambo no kugira ubunebwe mu byo akora.



Kevin Kioko wamamaye nka Bahati muri muzika, yasohoye indirimbo ayita ‘Pete Yangu’. Ni indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi Nadia Mukami. Abanyamakuru bo muri Kenya no mu Rwanda bazi kumva neza muzika, bumvise iyi ndirimbo ya Bahati ‘Pete Yangu’ basanga ifitanye isano n’iy'umuhanzikazi Nyarwanda Butera Knowless, ’Peke Yangu’ niko gutangira kumushinja ubusambo.


Ibinyamakuru bitandukanye birimmo Chatspotnews na Nairobigossipclub, bivuga ko Bahati atashyizemo ubushishozi ko yazavumburwa mu gihe yafatamo akadiho mu ndirimbo ya Butera Knowless ’Peke Yangu’. Bitangira kumvikana neza neza ko Bahati yibye Butera Knowless iyo indirimbo ye ‘Pete Yangu’ igeze ku munota umwe n’amasengo 11(1 :11).


Bhati na Nadia bakoranye indirimbo 'Pete Yangu'

Amagambo agize indirimbo z’aba bombi ntabwo ari amwe, ahubwo aho bisa ni uburyo bwo gutwaramo amajwi n’injyana. Muri ‘Pete Yangu’, Bahati na Nadia baba bashaka kuvuga ‘impeta yanjye’ mu gihe ‘Peke Yangu’ ya Butera Knowless  bisobanuye ‘Njyewe ubwanjye’.  Kugeza ubu ariko ntacyo Bahati aratangaza kuri ubu bujura ashinjwa bwo kwiba indirimbo y'umuhanzikazi wo mu Rwanda.

Bahati ashyirwa mu bahanzi bakize muri Kenya kuko amakuru avuga ko nibura ashobora kuba atunze Miliyoni 15 z’Amadorali ya Amerika, ubwo ni Miliyari 15 z’Amanyarwanda. Ni we muhanzi wafatwaga nka nimero ya mbere mu muziki wa Gospel muri Kenya, gusa yamaze kuyivamo ajya muri Secular. 


Butera Knowless  


Bahati ni umuherwe ugenda mu modoka zihenze akambara n'amasaha ahenze


">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mahoro yves3 years ago
    Yarashishuye
  • 13 years ago
    Ntaho bihuriye
  • Maniriho Amiel3 years ago
    Mbega babashishura peeee gs ntibyoroshye peeee
  • Mayaka3 years ago
    Ni ukucyatsa ntaho bihuriye ntimugakabye
  • Niyomugabo Jean Pierre3 years ago
    Ntaho bihuri kbx.
  • Niyomugabo Jean Pierre3 years ago
    Ntaho bihuri kbx.
  • SHEMA3 years ago
    Izi ndirimbo ntanahantu zihuriye peeee uyu mutipe barashaka kumuriraho hit🤭🤭



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND