RFL
Kigali

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abana kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:16/06/2021 14:36
0


Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame, yifatanyije n’abana kwizihiza umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa tariki 16 Kamena buri mwaka.



Umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa ku itariki ya 16/06/, washyizweho ugamije guteza imbere uburenganzira bw’umwana bwari bukomeje kubangamirwa hirya no hino ushyizweho n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kuva mu mwaka w’1990”. Mu butumwa bwe kuri uyu munsi Madamu Jeannette Kagame yagize ati ’’Umunsi mwiza w'Umwana w'Umunyafurika! 

Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter bwari buherekejwe n’ifoto ya Madamu Jeannette Kagame ateruye umwana muto. Madamu Jeannette Kagame yagize ati: ’’Uyu mwaka, u Rwanda rwihaye intego yo kongera imbaraga mu kugaragaza uruhare rw’isibo mu gushyigikira gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato. Babyeyi, bafatanyabikorwa, bakozi ba leta, n’abikorera, dukomeze kwitabira iyi gahunda izafasha buri mwana guhabwa uburezi bufite ireme, kwitabwaho ndetse no kugira ubuzima butekanye’’

Ubutumwa bwa Madame Jeannette Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND