RFL
Kigali

Rayon Sports vs APR FC: Umukino w’amateka ushobora gutanga igikombe cya shampiyona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/06/2021 11:53
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, biraba ari ibicika kuri Stade ya Bugesera, ahaza kubera umukino uba utegerejwe n’abatari bacye muri Afurika y’Iburasirazuba, uhuza Rayon Sports na APR FC, ndetse ushobora gutanga umurongo ku ikipe izegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.



Ku nshuro ya mbere mu mateka, saa 15h30’ Stade ya Bugesera irakira umukino w’amateka uhuza ibigugu mu Rwanda bimaze imyaka 15 bisaranganya igikombe cya shampiyona, aho Rayon Sports yakira APR FC ihataniye kwisubiza igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Ni umukino usobanuye byinshi kuri uyu mwaka w’imikino wagaragayemo impinduka nyinshi zatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Mbere y'uko aya makipe akina, Rayon Sports bias nkaho yasezeye ku gikombe cy’uyu mwaka gusa ishobora guhatana ikazasoza ku mwanya wa kabiri ikagira amahirwe yo gusohokera igihugu mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, mu gihe APR FC yo ihanganye na AS Kigali ku gikombe cy’uyu mwaka.

APR FC iranganya amanota 10 na AS Kigali bahanganiye igikombe, mu mikino 4 ya shampiyona imaze gukinwa, hakaba hasigaye gukinwa imikino itatu gusa, Rayon Sports irazikurikiye n’amanota atanu.

Uyu mukino ugiye gukinwaa abatoza b’amakipe yombi bari ku gitutu dore ko hasigaye imikino itatu gusa ngo Shampiyona irangire.

Umutoza Mohamed Adil Erradi wa APR FC amaze imikino 33 ya Shampiyona adatsindwa kuva ageze mu Rwanda mu 2019, mu gihe Guy Bukasa wa Rayon Sports ari ku gitutu nyuma y’uko iyi kipe ishobora kubura mu makipe abiri azasohokera u Rwanda mu gihe yatsindwa na APR FC.

Rayon Sports nitsinda uyu mukino, iragaruka muri kuruse yo kuzasoza mu makipe abiri ya mbere azasohokera igihugu, ariko nitsindwa cyangwa ikanganya birayikura burundu mu makipe abiri azasohokera igihugu.

APR FC nitsinda uyu mukino iraba iteye intambwe ikomeye ku kwisubiza igikombe cya shampiyona, gusa nitsindwa cyangwa ikanganya, AS Kigali igatsinda Marines, igikombe kirasigara mu biganza bya AS Kigali, yaba yegukanye shampiyona ku nshuro ya mbere.

Ni bwo bwa mbere uyu mukino uza gukinwa nta bafana bari mu kibuga, kuko bitari byarigeze bibaho na rimwe mu mikino 91 aya makipe amaze gukina mu mateka.

APR FC niyo iheruka gutsinda umukino wayihuje na Rayon Sports, aho mu 2019 kuri Stade Amahoro i Remera, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, bikaviramo umutoza Espinoza kwirukanwa.

APR FC imaze imikino 33 idatsindwa, ikaba ishaka gukomeza aka gahigo idatsindwa na Rayon Sports mu mukino ushobora kuyikura ku gikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Imikino iteganyijwe ku makipe ahataniye igikombe cya shampiyona:

15h30' Rayon Sports vs APR FC

12h00' Police FC vs Rutsiro FC

15h00' Espoir FC vs Bugesera

15h00' Marines vs AS Kigali

Rayon Sports irahangana na APR FC mu mukino w'amateka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND