RFL
Kigali

Wari muto cyane wahingiraga ibijumba 3 ngo uramuke, warakuze ariko ntuzabyibagirwe! Inkuru y’ubuzima bw’imitego Kamali yanyuzemo- IGICE CYA 1

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/06/2021 9:16
1


Mbere yo kuvuga kuri buri umwe twese twemera ko Imana iba yashyizeho igeno ry’ubuzima bw’uvutse. Reka tuvuge ko Imana itajya itugenera ubuzima bubi maze tuvuge ko Satani ariwe ubudushyiramo Imana ikarwana ku buzima bwacu. Kamali yavutse nk’abandi akura nabi kugeza ubwo azaniye inkovu ku nda yamuviriyemo kubaho wenyine yigunze.



Yari umuryango umwe usanzwe, umuryango warangwaga n’amahoro n’umutekano, gusa nta bukire wari ufite kuko baryaga ari uko bavuye gukorera abandi. Wari umuryango w’umugore n’umugabo nta mwana baragira.

ESE BAHUYE GUTE?.........

Kamali yakoraga akazi ko kubaka (Umufundi), naho Cia umukobwa wari mwiza mu gace k'iwabo akaba umukobwa wari mwiza ubyibushye biri mu rugero ariko wari mwiza urebeye inyuma. Kwa Kamali bari bafite inkoko bororaga ariko Kamali iteka akajya akunda kuba ari we uzicunga mu gihe zabaga ziri hanze ziri gutora yari akiri muto kuko yari umwana wa mbere iwabo afite imyaka 10 y’amavuko.

Umunsi umwe nk’ibisanzwe Kamali yarabyutse saa kumi n’imwe za mu gitondo (5h00’) maze agiye kubona abona Cia aje yiruka cyane aza amusanga aramubwira ati ”Kamali amakuru! Sha harya ntiwashobora kubagarira urutoki ? Nyamara nari nzi ko wabishobora kuko mu rugo bagiye kumena ibiryo kandi ushobora kuza aho kubiha ingurube bakabiguha ndaguhangayikiye kandi nta kundi nabiguha kuko ntibakwemera ko winjira mu rugo gutya gusa”.

Kamali wari uragiye inkoko z'iwabo yaramusibije ati ”Yoooh! Sha Cia ni ukuri nabishobora reka nze mfate agasuka ahubwo tujyane kandi urakozeeeee! ”. Kamali ntabwo yagombaga gusaba uruhushya rw’aho agiye kuko aho yabaga kwa Nyirakuru we nta buzima bari bafite (Baraburaraga bakanabwirirwa).

Kuva icyo gihe Kamali yahise ayoboka iyo guhingira urutoki rwo kwa Cia akarubagarira neza maze yataha bakamuha ibijumba basigaje akaryaho kimwe ibindi akabijyana mu rugo akabishyira nyirakuru. Uyu mwana yabayeho nabi kugeza ubwo yagize imyaka 15 yarabaye nk’umusaza kubera ubuzima bubi yanyuzemo.

ABABYEYI BE BYABAGENDEKEYE GUTE?

Birazwi ko abana bose barya itaka ndetse bamwe bakariryamamo, ntawatinyuka ngo avuge ko yabayeho uko angana atariye itaka cyangwa ngo atamire ibintu bisa nabi, aha nimvuga gutya ahari uvuga ngo ese abakire bahurira he n’itaka? Reka nemere ko hariho n'abo ritageraho. Kamali afite imyaka 4 gusa y’amavuko ababyeyi bombi baratandukanye asigara wenyine ndetse kuva icyo gihe yabaye ho nabi kuko muri bose nta n'umwe wamusigaranye. Yirirwaga ku muhanda akarara mu baturanyi kugeza ubwo Imana yamuciriye inzira yamugejeje ku myaka 10 akajya kwa nyirakuru.

Ubuzima bwo kumuhanda Kamali yanyuzemo bwamuhaye isomo ndetse bumwigisha ko mu buzima gukora cyane no kwirengagiza ibyakubabaje ari cyo gituma umuntu atera imbere. Kamali uko yicaraga ahantu yahitaga arira agasuka amarira menshi cyane, yarariraraga ntahozwe kuko ntawashoboraga kumuhoza.

Agato karakura, …. Ni imwe mu migani yaciwe na benshi babonye Kamali akuze bibaza niba avuye mu mwobo kuko aho yari yaragiye yabayeho neza ndetse avamo umuntu wajyaga imbere y’abantu akabaha inkuru y’ubuzima bwe ubundi akahava imitima ya benshi yashenjaguritse bose bemeye ko ubuzima bubi wanyuzemo budashobora gutuma usigara inyuma ngo utakare.

ISOMO KURI IKI GICE CYA MBERE CY’INKURU YA KAMALI NA CIA ……………………………..

Mu buzima uzahura n’abantu babayeho nabi, mu buzima uzahura n’abantu bakomerekejwe, mu buzima uzahura n’abantu bafite ubuzima bw’akaga bahuye nako. Ngaho iga kuba nka Cia, bafate maze ubereke inzira ahari ufite ikijumba kimwe kandi ukibahaye bagisangira n’inshuti zabo. Nyamara ukibahaye cyabaramura ijoro rimwe. Iga gufasha utabona utari kukubona ngo abe yazanakwibuka muhuye. Iga gufasha nk’ufasha utabona. Kamali na Cia batwigishe.

Wibabazwa n’ubuzima wanyuzemo kuko ku iherezo uzanabivamo, ku iherezo uzatsinda kandi uzabishobora. Kora cyane.

Ntuzacikwe n’igice cya 2, Ese urukundo Cia yeretse Kamali rwahereye he? Ese Kamali we yafashe ate Cia? Ese ubundi Kamali yaje gukurira he ?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Happy2 years ago
    Harimo inyigisho nziza komereza aho





Inyarwanda BACKGROUND