RFL
Kigali

Kylian Mbappe yavuze ku makimbirane yagiranye na Olivier Giroud mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/06/2021 13:47
0


Rutahizamu w’Umufaransa ukinira Paris Saint-Germain, Kylian Mbappe yatangaje ko atishimiye ibyo yavuzweho na mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu, Olivier Giroud, wamushinje ko yanze nkana kumuhereza imipira ku mukino wa gicuti u Bufaransa bwakinnye na Bulgaria.



N'ubwo umutoza Didier Deschamps yahakanye ko aba bakinnyi bombi nta kibazo bagiranye, Mbappe yavuze ko kuba yarakimbiranye na Giroud byabayeho ariko batigeze babiha agaciro kuko ataribyo igihugu kibakeneyeho.

Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’ikinyamakuru l’Equipe, yagize ati: “Navuganye na Giroud, kandi buri wese azi uko byagenze. Nibyo nagizweho ingaruka zoroshye nabyo, gusa ntabwo twigeze tubigira birebire kuko turi hano guhagararira u Bufaransa. Icyo nicyo kintu cy’ingenzi.

“Ibyo yamvuzeho ntabwo byangizeho ingaruka kandi nagize ibyiringiro inshuro 365 mu mukino. Naramushimiye tugeze mu rwambariro, nta kintu yambwiye ariko naje kubyumva mu binyamakuru. Nta kintu kibi yavuze.

“Ni byiza kubivugira ku mugaragaro, ni akantu gato. Ntabwo ikipe ishaka ko tuguma muri ibyo. Mbappe abajijwe ku hazaza he muri Paris Saint-Germain asigajemo umwaka umwe, yagize ati: “Ndi hano guhagararira u Bufaransa, Paris Saint-Germain nyifitiye icyubahiro. Icy’ingenzi hano ni u Bufaransa, ntabwo nshaka kurangaza abandi bantu”.

U Bufaransa buzakina umukino wa mbere muri Euro 2020, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, aho buzesurana n’u Budage.

Ibitangazamakuru byatangaje amakimbirane ari hagati ya Mbappe na Giroud mu gihe umutoza we yabihakanaha

Mbappe avuga ko ibyo gukimbirana na Giroud batabihaye agaciro karenze kubera ko ataribyo igihugu cyabatumye

Umwuka si mwiza hagati ya Giroud na Mbappe mu ikipe y'igihugu y'u Bufaransa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND