RFL
Kigali

Butera Knowless yasohoye Album ye nshya yahurijeho Navio, Ykee Benda n’abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/06/2021 12:31
0


Umuhanzikazi umaze kugwiza ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Butera Knowless yashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki Album ye ya Gatanu yise “Inzora” iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Navio na Ykee Benda bo muri Uganda.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kamena 2021, ni bwo Butera Knowless yashyize ku mbuga zizwi zicururizwaho umuziki Album ye ya Gatanu yitiriye abana be b’abakobwa, imfura ye Ishimwe Or Butera n’ubuheta yise Inzora.

Iyi Album yayishyize kuri Amazon, deezer, Apple.com, Spotify n’izindi. Nko kuri Amazona, iyi CD ya Album iri mu bwoko bwa MP3 iragura amadorali 5.99 ni 6045 Frw. Ni mu gihe buri ndirimbo igura amadorali 1.29 ni hafi 1301.97. Bivuze ko uguze indirimbo 11 watanga 14, 321.67.

Album ya Knowless iriho indirimbo 11, harimo ebyiri gusa yabanje gusohora zizwi hanze aha, harimo ‘Nyigisha’ imaze amezi 11 isohotse ndetse na ‘Papa’ imaze amezi ane isohotse.

Ni Album yakozweho n’abacuranzi batandukanye bo mu Rwanda, aba Producer bagiye baza mu Rwanda mu bihe bitandukanye, Producer Bob Pro n’abandi.

KANDA HANO WUMVE ALBUM YA KNOWLESS KURI AMAZON.COM

Abahanzi babiri bo muri Uganda bari kuri iyi Album. Umuhanzi w’Umunya-Uganda Ykee Benda wakunzwe mu ndirimbo ‘Farmer Remix’ yakoranye na Sheebah Karungi afitanye indirimbo na Butera Knowless kuri iyi Album.

Hari kandi Daniel Lubwana Kigozi uzwi nka Navio. Ni umuhanzi w’umunya-Uganda ufite ijwi riremereye ukundirwa uburyo akoramo injyana ya Hip-Hop.

Abahanzi bo mu Rwanda bafiteho indirimbo ni abo muri Kina Music barimo Platini, Tom Close, Nel Ngabo na Igor Mabano bakoranye indirimbo bise ‘Ikofi’ ndetse na Aline Gahongayire bakoranye indirimbo bise ‘Asante’ ari nayo ya mbere.

Platini ariko banakoranye indirimbo bise ‘Confuser’. Hakaba na Social Mula bakoranye indirimbo bise ‘Akantu’.

INJIRA MU BUSOBANURO BW’INDIRIMBO IZI KURI ALBUM YA KNOWLESS

Ku mwanya 11 hariho indirimbo ‘Ikofi’

Indirimbo ya 11 yayise 'Ikofi'. Iyi ndirimbo yayikoranye n'abahanzi bo muri Kina Music barimo Tom Close, Platini, Nel Ngabo na Igor Mabano. Ni indirimbo yumvikanisha ko buri wese yaririmbye bitandukanye n'uko byari bisanzwe mu ndirimbo ze n'ahandi.

Indirimbo ya 10 yayise ‘Papa’

Indirimbo ya 10 yayise 'Papa' imaze amezi ane isohotse. Ni indirimbo avuga ko yasohoye akimara kwibaruka umwana we wa kabiri yise 'Inzora'. Yavuze ko yayikoze biturutse ku nkuru z’abangavu baterwa inda zimburagihe. Imibare y’abangavu baterwa ikomeza kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije.

Ikinyamakuru The New Times giherutse gusohora inkuru ivuga ko abagabo barenga 100 bo mu Burasirazuba bw’u Rwanda bafunzwe bakurikiranyweho gutera inda abangavu.

Butera Knowless yashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki Album ye ya Gatanu

Indirimbo iri ku mwanya wa 9 yayise ‘Muzabonana’

Knowless yavuze ko yayihimbiye 'umuntu wabuze abe' cyane cyane 'impfubyi'. Avuga ko 'iyo umuntu ageze mu kintu ari bwo amenya icyo ari cyo'.

Uyu muhanzikazi avuga ko ubuzima bw'imfubyi ari ubuzima butoroshye, ari nayo mpamvu yakoze iyi ndirimbo abahumuriza, ariko kandi anagira ngo batekereze niba barashoboye kusa ikivi cy'ababo.

Ni indirimbo wumva ko izamura amarangamutima, yumvikanisha agahinda k'umuntu wabuze uwe asizanira kusa ikivi cye.

Indirimbo iri ku mwanya wa munani yayise ‘Confuser’

Ni indirimbo Knowless Butera yakoranye na Platini. Bombi basanzwe banafitanye indirimbo bise ‘Ntabirenze’. Ishimwe Karake Clement niwe watanze izina ry’iyi ndirimbo. Platini yavuze ko ariwe wasabye Knowless ko bakorana indirimbo kuri iyi Album ye.

Avuga ko gukorana na Knowless ari ‘ibintu byoroshye cyane’ kuko bahorana cyane. Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Icyongereza ndetse n’Igiswahili, kuko bashakaga gufasha abafana babo bo mu bihugu bitandukanye kwisanga mu bihangano byabo.

Indirimbo iri ku mwanya wa Karindwi yayise ‘Nahise mbimenya’

Ni indirimbo yakoranye n’umuhanzi King James. Ni yo ndirimbo ya mbere bombi bakoranye, ndetse Knowless avuga ko bombi bahoraga bifuza ko bazakorana.

Knowless yavuze ko iyi ndirimbo ‘Nahise mbimenya’ yayumvishije King James, hanyuma uyu muhanzi arayishimira binatuma banakorana indirimbo ya kabiri. Knowless yavuze ko gukorana na King James byari ibintu byiza. Akavuga ko hari indirimbo bombi bigeze gukorana ‘cyera’ ariko itarigeze isohoka

Indirimbo iri ku mwanya wa Gatandatu yayise ‘Upper’

Ni indirimbo yakoranye n’umunya-Uganda, Navio. Yavuze ko bitasabye ko Navio aza mu Rwanda, kandi ko Navio ari umuhanzi yakuze akunda cyane wo muri Uganda. Yanavuze ko Navio asanzwe ari inshuti ya Ishimwe Clement, byatumye iyi ndirimbo ikorwa byoroshye.

Indirimbo iri ku mwanya wa Gatatu yayise ‘Akantu’ yakoranye na Social Mula

Umuhanzi Social Mula yavuze ko kuba afitanye indirimbo na Knowless kuri Album ye ari iby’igiciro kinini kuri we. Yavuze ko hari hashize igihe asabye Clement ko ashaka gukorana indirimbo na Knowless. Ubwo uyu muhanzikazi yarimo ategura iyi Album Clement yaramuhamagaye amubwira ko igihe kigeze. Social Mula ati “Nararemewe.”

Knowless yavuze ko ashima cyane Social Mula ku bw’indirimbo bakoranye, kuko iri mu ndirimbo ziri kuri Album ye ‘yakunze’. Social Mula we avuga ko yari azi ko ariyo ndirimbo nziza kuri Album ya Knowless ‘kuko izindi ntabwo nari nzizi’.

Indirimbo iri ku mwanya wa kane yayise ‘Uwo uzakunda’

Butera Knowless yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu gihe yari akuriwe, ku buryo yumvaga muri we ashaka ikuruhuko. Ngo cyari igihe kitoroshye kuri Ishimwe Clement, kuko yagombaga kumushyiraho igitsure amwibutsa ko igihe kigeze kugira ngo bakore imirimo ya nyuma kuri Album. Uyu muhanzikazi yavuze ko yasoje iyi ndirimbo, Ishimwe Clement amubwira ati “Baguhe icyo ushaka”.

Indirimbo iri ku mwanya Gatatu yayise “Bado”

Ni indirimbo yakoranye n’umunya-Uganda Ykee Benda uri mu bakomeye mu muziki. Azwiho indirimbo zikora ku mutima, kandi zigira abafana benshi.’ Muri iyi ndirimbo, Ykee Benda yaririmbyemo ‘Ikinyarwanda’. Knowless avuga ko gukorana indirimbo na Ykee Benda ari kimwe mu bintu yifuzaga mu buzima bwe.

Avuga ko akundira uyu muhanzi ubuhanga bwe cyane cyane mu miririmbire ye. Ngo ubwo yabwiraga Ykee Benda ko ashaka kumwifashisha kuri Album ye, Ykee Benda yamubwiye ko ari amata abyaye amavuta.

Indirimbo iri ku mwanya wa Kabiri yayise ‘Nyigisha’

Knowless yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu gihe cya Guma mu Rugo. Avuga ko yayikoze nyuma y’ibiganiro n’abandi byavuze ku ‘kuntu ubumuntu butakiri mu bantu’.

Ngo babonaga ko ikibuze ku Isi ari ‘urukundo n’ubumuntu’. Avuga ko hafi 90% iyi ndirimbo yanditswe na Ishimwe Clement, kandi ko yakoze injyana yayo akayimwumvisha hanyuma akayikunda. Yavuze ko mu rugo rwe na Clement hari studio, ari naho iyi ndirimbo yakorewe

Indirimbo iri ku mwanya wa mbere yayise ‘Asante’

Ni indirimbo Knowless yakoranye n’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Aline Gahongayire. Aba bahanzikazi bombi bafitanye umubano wihariye nk’uko bakunze kubigaragaza. Muri iyi ndirimbo bombi baririmba bashima Imana.

Butera Knowless yanditse kuri konti ya Instagram ye asaba abafana be n'abakunzi b'umuziki we kumva Album ye nshya ya Gatanu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND