RFL
Kigali

Bradley Cooper wabyaranye na Irina Shayk umukunzi mushya wa Kanye West yahaye umugisha urukundo rwabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/06/2021 12:38
0


Umukinnyi ukomeye wa filime Bradley Cooper wahoze akundana na Irina Shayk ndetse banabyaranye umwana w'umukobwa yamaze guha umugisha urukundo rwa Kanye West na nyina w'umwana we yongeraho ko abifuriza ibyiza gusa kandi ko ntakibazo abifiteho.



Bradley Cooper icyamamare muri Hollywood mu gikina filime wamenyekanye mu ma filime menshi atandukanye arimo nka Guardians of Galaxy, A Star is Born yakinanye na Lady Gaga, The A Team hamwe n'izindi nyinshi zamugize ikirangirire ku isi. Uyu mugabo wakundanyeho na Irina Shayk bakanabyarana yagize icyo avuga ku mubano wa Kanye West nuyu munyamideli.


Ubwo Bradley Cooper yaganiraga n'ikinyamakuru cyitwa ET Canada yagarutse ku mubano wa Irina Shayk na Kanye West. Mu magambo ye yagize ati ''Nifuza kubona Irina Shayk yishimye, niba Kanye West ariwe wamuha ibyo byishimo ntakibazo mbifiteho kuko mwifuriza ibyishimo gusa. Maze iminsi mbiziko ari mu rukundo na Kanye West kandi nta kibazo mbibonamo niba ariwe yahisemo"'. 


Bradley Cooper akaba yaratangiye gukundana n'umunyamideli Irina Shayk muri 2015 aho umubano wabo wakomeje kugenda ukomera ndetse muri 2017 babyarana umwana w'umukobwa bise Lea De Seine Shayk Cooper. Urukundo rwaba bombi rukaba rwaraje kujyamo agatotsi muri 2019 bahita batandukana bari bamaranye imyaka 4.


Iyo kuba Bradley Cooper ashyigikiye urukundo rw'umuraperi Kanye West na Irina Shayk abitangaje nyuma y'igihe gito hibazwa icyo abitekerezaho cyane ko bafitanye umwana. Ibi kandi bije hashize igihe gito iby'urukundo rwa Kanye West na Irina Shayk rumenyekanye.


Src:www.etcanada.com,www.TMZ.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND