Umugore utwite yakubiswe n’umugabo we Kalvin Amwai, amuziza kuba atashye agasanga nta biryo yatetse, niko gutangira kumukubita inshyi n’imigeri ku nda ifite ameze atanu.
Uyu mugabo Kalvin
Amwai, aherutse
gushyikirizwa urukiko nyuma yo guhondagura
umugore amuziza kuba atigeze ateka ibyo kurya. Urukiko rwumvise ko Amwai yakoze
icyaha ku ya 31 Gicurasi ukwezi gushize ahagana mu ma saa cyenda z'ijoro mu
rugo iwe ruri i Kabiria mu gace ka Dagoreti.
Nk’uko amakuru ya Nggossips abitangaza,
Amwai ufitanye umwana umwe n’uwo mugore we, yavuye mu
rugo agaruka mu ijoro. Ageze mu rugo atashye yasabye
ibiryo ariko nta n'umwe
wabimuhaye kubera
ko umugore atigeze ateka.
Kubura ibiryo byateje uburakari maze Kalvin
Amwai atangira gutongana n’umugore we. Mbere y’uko umugore atangira kwisobanura no gutanga impamvu ko nta kintu cyo kurya gihari kubera nta buryo bwo guteka bwabonetse, umugabo
yahise atangira kumubita ingumi, inkoni n’imigeri ahantu hose no ku nda bityo biramukomeretsa
bikabije.
Umugore wari ufite inda y’amezi
atanu yavugije induru aratabarwa, ahita ajyanwa mu bitaro bamubwira ko umwana yangiritse inda igomba kuvamo. Iki
kibazo cyavuzwe kuri sitasiyo ya polisi bituma Kalvin atabwa muri
yombi, gusa yahakanye icyaha imbere
y’umucamanza mukuru Charles Mwaniki. Yaciwe ingwate ya Ksh 300.000 mu gihe hagitegerejwe irindi perereza ry’ibanzirizasuzuma ku ya 17 Kamena 2021.
TANGA IGITECYEREZO