RFL
Kigali

Ifoto ya Nicki Minaj n'umuhungu we yatumye abenshi bavuga ko uyu muraperikazi yibyaye!

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/06/2021 11:14
0


Umuraperikazi kabuhariwe Nicki Minaj ufatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Hip Hop/Rap muri Amerika yatumye abantu benshi bemeza ko yibyaye nyuma y'uko yerekanye ifoto ateruye umuhungu we yerekana neza ko basa cyane.



Onika Tanya Maraj uzwi nka Nicki Minaj ni umwe mu bahanzikazi bayoboye umuziki wo muri Amerika by'umwihariko akunzwe cyane mu njyana ya Rap akora dore ko banamwita umwamikazi wayo. Uyu mugore wari umuze igihe mu kiruhuko cya kibyeyi amaze kugaragaza ko yagarutse kandi akiri nka Nicki Minaj wa cyera mbera y'uko abyara.


Nicki Minaj ukomeje gutitiza imbuga nkoranyambaga bitewe n'amafoto ari kugenda agaragaza amenshi yerekana ikimero cye naho andi nayo yifotoza ari kumwe n'imfura ye y'umuhungu yabyaranye n'umugabo we Kenneth Petty.


Uyu muraperikazi unamaze iminsi micye ahaye abakunzi be indirimbo nshya zikubiye ku muzingo yise Beat Me Up Scootty yongeye gutuma abantu benshi bamuvuga nyuma yuko yerekanye ifoto ateruye umuhungu we yahaye akazina ka kabyiniriro ka 'Papa Bear'. Iyi foto ikaba yatumye abenshi bavuga ko yibyaye dore ko umwana we akomeje gukura asa na nyina.


Dore ifoto yatumye abantu benshi bavuga ko Nicki Minaj yibyaye:


Src:www.Hollywoodlife.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND