Kenya yatsinze Namibia ku mukino wa nyuma, ihita yegukana igikombe cyo Kwibuka T20 Women Tournament.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo i Gahanga hasozwaga imikino ya Cricket yo kwibuka T20 Women Tournament. Ni imikino ngarukamwaka yakinwaga ku nshuro ya karindwi.
Kenya yari yatsinze u Rwanda mu mikino ya 1/2 mu gihe Namibia yari yatsinze Nigeria yari yitabiriye bwa mbere.
Igikombe Kenya yegukanye cyari icyaka 4 aho yatsinze amanota 72 kuri 69, aya marushanwa yakinwaga ku nshuro ya 7 Kenya ikaba igikombe icyambuye Uganda itaritabiriye iyi mikino. U Rwanda rwari rwakiriye iyi mikino, twashoje ku mwanya wa 3 rutsinze Nigeria mu mukino wari wabanje.
TANGA IGITECYEREZO