RFL
Kigali

Umuramyi Mediateur Niyonizera yashyize hanze amashusho y'indirimbo nshya yise 'Nkumbuye Iwacu'- VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/06/2021 14:23
1


Umuhanzi NIYONIZERA Mediateur ukora umuziki wo kuramya Imana no kuyihimbaza ubarizwa mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda by’umwihariko muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yasohoye amashusho y’indirimbo ye yitwa “NKUMBUYE IWACU”.



Mediateur ukomeje kugaragaza impano ye akananyura imitima ya benshi by’umwihariko mu ntara y'amajyepfo, ari mu bahanzi bari gukora cyane ndetse mu 2019 yashyizwe mu bahataniraga ibihembo bya Groove Award Rwanda byaje guhagarara aho yari mu cyiciro cy’umuhanzi ukizamuka mu ntara (Upcountry artist).

Uyu musore agarukanye imbaraga nshya aho yashyize hanze indirimbo nshya iri mu njyana iryoheye uyumva. Iyi ndirimbo Mediateur yayisohoranye n’amashusho nyuma y’izindi ndirimbo zirimo 'AZAZA' yakoze mu ntangiriro ya 2020 na 'MUHUMURIZA' yasohotse mu ntangiriro za 2021. Mediateur, ubu yasohoye ‘NKUMBUYE IWACU’ indirimbo ifite umwihariko wo gukumbuza abantu b’Imana ijuru, aho humvikanamo amagambo agira ati:

Iwacu aho badapfa, iwacu aho batababara n’umugabane mwiza iwacu aho badapfa, hataba intimba n'amaganya niho nerekeza….Nkumbuye iwacu, nkumbuye iwacu, wa murwa abera tuzatahamo, nkumbuye iwacu ahatagera intimba n'amaganya ndahakumbuye.

Uyu muhanzi azwiho kuririmba anacuranga guitar ndetse na piano ikindi azwiho ni uko akunze kuririmba indirimbo zikumbuza abantu ubwami bw’Imana kandi agakunda gukomeza abagenzi bagana muri ubwo bwami no kubahumuriza

Aganira na  INYARWANDA.COM, yavuze ko intego ye ari ugutambutsa ubutumwa abinyujije mu buryo bwose. Yakomeje avuga ko kandi arimo gutunganya album ye izaba igizwe n’indirimbo 30 zitunganyije mu buryo bugezweho kandi bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Mediateur uvuka mu ntara y’ i Burengerazuba mu karere ka Nyamasheke yatangiye umuziki we ahagana mu mpera z’umwaka wa 2015, kuko ari bwo yigaragaje nk’umuhanzi ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere mu ntangiriro z’umwaka wa 2016. Yiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akaba ari naho arimo gusoreza amasomo ye ya Bachelor degree muri Public Administration.

Mediateur abajijwe icyo ahishiye benshi nyuma y’amasomo ye yagize ati” Nubwo byamvunaga gukorera Imana cyane cyane mbinyujije mu muziki nkiri kwiga ariko nageragezaga uko nshoboye ngakomeza gukora murumva ko rero ubwo nsoje amasomo hariho amahirwe menshi kuko ni bwo nzashyiramo imbaraga cyane birenze uko byari bimeze ndetse nkabona n’umwanya wo kugaragaza ibikorwa mpishiye abakunzi bubutumwa bwiza nanjye bakamenya hari ibyo mbazaniye tugakorera Imana mu buryo bwagutse kurushaho”.

Yasoje avuga ko akomeje gusaba abantu bose gukurikirana ibihangano bye ndetse rwose bakamutera inkunga mu buryo bwose kugira ngo umurimo we w'ivugabutumwa waguke, ati "Aho n'abandi bahanzi bageze dufataho ikitegererezo mu Rwanda nanjye nahagera tukarushaho kuzamura umuziki uhimbaza Imana ahari benshi bazahinduka ku bwawo". 


REBA HANO 'NKUMBUYE IWACU' YA MEDIATEUR NIYONIZERA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • anathalie2 years ago
    muraho neza inyarwanda.com uyu musore rwose imana imukomereze amaboko kuko rwose afite impano kandi njye nagize amahirwe yo kumwumva live azi kuririmba afite intumbero nziza mu mumurimo w'Imana murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND