RFL
Kigali

APR FC inyagiye Bugesera ibitego 3-0 ikomeza kuba 'nzatsindwa na nde'!

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/06/2021 12:08
0


Kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, Bugesera FC yongeye kwakira APR FC mu mukino wa shampiyona uyu mwaka, nyuma y'umukino uheruka mu matsinda ubwo APR FC yatsindaga Bugesera ibitego 3-0. Umukino w'uyu munsi urangiye nabwo APR itsinze Bugesera ibiteo 3:0.



Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa APR, mu izamu Ishimwe Pierre imbere ye hari Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Niyonzima Olivier Seifu, Tuyisenge Jacques, Ruboneka Bosco Manishimwe Djabel, Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy.

Bugesera yakiriye umukino mu izamu harimo Ntagungira Masudi, imbere hakaba hari Souleyman Dori, Mukengere Christian, Niyonkuru Daniel Ishimwe Elie, Semahoro Cedrick, Ntwari Jaques, Mporanyisenga, Pacifique, Nyandwi Theophile, Cyubahiro Idarusi na Kwitonda Alain Bacca.

KURIKIRA UKO UYU MUKINO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

90+5' Umukino waberaga kuri sitade ya Bugesera urarangiye, APR FC yongeye gutsinda Bugesera ku kibuga cyayo.

90+4' Kufura ya APR itewe na Manzi Thierry ariko umupira ufatwa neza na Masudi.

90' Umusifuzi yongeyeho iminota 5 igomba gutandukanya izi mpande zombi.

90' Goalllllllllllll Igitego cya 3 gitsinzwe na Byiringiro Lague wagiyemo asimbuye aho acunze neza uko Masudi yari ahagaze aramucenga asigarana izamu gusa atereka mu izamu.

88' Bugesera ihushije igitego cyari cyabazwe, aho Didier ashose umupira mu izamu Ishimwe Pierre umupira awukoraho ukubita ipoto ujya hanze.

86' Koroneri ya APR itewe neza cyane Tuyisenge Jacques ashyiraho ukuguru, umupira urenga izamu.

82' Yannick Bizimana akinjira mu kibuga yinjiranye umupira neza ariko awuteye Masudi awukuramo.

79' Gusimbuza ku rundi ruhande rwa APR FC Manishimwe Djabel asimbuwe na Bizimana Yannick . Mu kanya harakurikiraho umukino uhuza Rayon Sports na Police FC.

76' Biracyari ibitego 2-0 bwa Bugesera FC, umukino uri hasi cyane Abdou Mbarushimana ubona ko imibare ye yanze

68' Goalllllllllllll igitego cya Kabiri ku ruhande rw'APR FC gitsinzwe na Manishimwe Djabel kuri Penariti yarikorewe Olivier Saifu.

68' Penariti ikorewe Olivier Seifu wari winjiranye umupira ashaka kugera mu izamu, myugariro wa Bugesera amurambika hasi.

66' Bugesera nayo yatangiye gukina ishaka igitego ariko guhuza umukino kuri ba rutahizamu bikanga. Gusimbuza ku ruhande rwa APR Nsanzimfura Keddy na Ruboneka Bosco bavuye mu kibuga hinjiramo Rwabuhihi Pracide, na Itangishaka Blaise.

52' Koroneri ya APR FC itewe na Djabel Mutsinzi Ange awusonzemo ujya hejuru y'izamu.

49' APR FC iri gusatira cyane, Omborenga Fitina azamukanye umupira umupira awuteye Masudi awukuramo.

Mu mpinduka zabaye, Byiringiro Lague yinjiye mu kibuga asimbuye Nshuti Innocent naho ku ruhande rwa Bugesera Niyonkuru Daniel asimburwa na Didier.

45' Igice cya Kabiri kiratangiye hano kuri sitade ya Bugesera umupira utangijwe na APR FC.

45' Igice cya mbere kirarangiye kuri sitade ya Bugesera, APR FC iyoboye n'igitego kimwe ku busa bwa Bugesera FC.

40' Biracayari igitego kimwe cya APR FC cyatsinzwe na Omborenga Fitina ku busa bwa Bugesera FC.

33' Goallllllllll Kuri kufura itewe neza cyane na Omborenga Fitina, awurenza urukuta umuzamu Masudi ntiyagira icyo akora.

32' Kufura igiye guterwa na Omborenga ku ikosa rikorewe Nshuti Innocent

29' Ikipe ya Bugesera nayo yatangiye gukina isatira, Cyubahiro Idarusi yatangiye kugora ba myugariro ba APR FC.

25' Bugesera FC ibonye uburyo bwiza cyane umupira utewe na Nyandwi Theophile ariko uca imbere y'izamu gacye

20' Koroneri ya APR FC itewe na Keddy nabwo umupira Masudi awutera ibimfutsi uvamo.

15' Kufura itewe na Keddy umupira urenga urukuta usanga aho Mutsinzi Ange yari ahagaze umupira awuteye Masudi ahita awufata neza cyane.

11' Imanishimwe Emmanuel akase umupira mwiza cyane ashakisha Tuyisenge Jacques ariko umuzamu Masudi awukoraho ujya muri Koroneri. Ni bwo buryo bwiza bwa mbere bubonetse muri uyu mukino.

8' Nsanzimfura Keddy wagarutse mu kibuga abanjemo nyuma y'iminsi atabanzamo.

5' APR FC izamukanye umupira Omborenga ashakisha Tuyisenge Jacques ariko umupira urengera ku rundi ruhande.

3' Umupira uri mu kibuga hagati, aho nta buryo buraboneka bukomeye.

1' Tubahaye ikaze kuri Sitade ya Bugesera hatangiye umukino uhuza Bugesera yakiriye APR FC mu mukino wa Shampiyona y'umunsi wa 3.

Amakipe yombi yari mu itsinda rimwe rya Mbere ndetse anazamukana muri iki cyiciro ariko Bugesera ikaba itarabashije gutsinda umukino n'umwe. Bugesera iri kuzuza imyaka 6 mu cyiciro cya mbere, imaze guhura na APR FC inshuro 12, umwaka wa 2016/2017 warangiye APR idatsinze Bugesera kuko banganyije umukino wo kwishyura ariko umukino ubanza APR FC yanizwe na Bugesera FC ibitego 2-1.

Bugesera imaze kwinjiza ibitego 6 ku izamu rya APR FC muri shampiyona, mu gihe APR FC imaze kwinjiza ibitego 22 mu izamu rya Bugesera FC, APR FC imaze gutsinda Bugesera imikino 9 banganya 2 batsindwa undi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND