RFL
Kigali

PNL 2021: Ese Bugesera ni yo iri bukureho agahigo ka APR FC, Rayon Sports se irigaranzura Police ?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/06/2021 8:09
0


Ku isaha ya 12:00 pm APR FC iramanuka mu kibuga yakirwa na Bugesera FC umukino ufungurira iyo ku munsi wa 3 wa shampiyona.



APR FC iheruka kunganya na AS Kigali ku munsi wa 2 wa shampiyona ubwo nabwo bari basuye As Kigali iri kwakirira imikino yayo i Muhanga. Umutoza mukuru wa APR FC Adil amaze imikino 31 muri shampiyona adatsindwa, agahigo hakomeje kwibazwa uzagakuraho kuko amakipe yose yayazengurutse. 


APR FC na Bugesera n'ubundi zari kumwe mu itsinda aho umukino ubanza wabereye i Bugesera APR FC iyinyagira ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura nabwo APR FC itsinda Bugesera ibitego 2-1.


Ese Abdou Mbarushimana uheruka kongererwa amasezerano

Bugesera FC na APR FC zimaze guhura inshuro 12, gusa mu mateka yazo umwaka wa 2016/2017 warangiye APR idatsinze Bugesera kuko banganyije umukino wo kwishyura ariko umukino ubanza APR FC yanizwe na Bugesera FC ibitego 2-1. Bugesera imaze kwinjiza ibitego 6 ku izamu rya APR FC muri shampiyona, mu gihe APR FC imaze kwinjiza ibitego 22 mu izamu rya Bugesera FC, APR FC imaze gutsinda Bugesera imikino 9 banganya 2 batsindwa undi.


Undi mikino ukomeye, Rayon Sports nayo irakirwa na Police FC kuri sitade ya Bugesera ku isaha ya saa cyenda n'igice (15:30 pm) umukino na wo utegerejwe n'abantu benshi nyuma y'aho Police FC umwaka ujya gutangira yakuye abakinnyi bakomeye muri Rayon Sports biraza gutanga isura itandukanye kuri uyu mukino.


Mu mikino 5 iheruka guhuza aya makipe Rayon Sports imaze gutsinda 2 Police FC itsinda umwe banganya 2, kandi muri iyi mikino nta kipe iratsinda ikinyuranyo k'igitego kimwe.


Rutanga Eric  ubu yibereye muri Police FC

Indi mikino iteganyijwe ku makipe ashaka igikombe cya Shampiyona, Espoir FC irakira Marine, Rutsiro FC yakire As Kigali i Gisenyi. Naho mu makipe arwana no kutamanuka, Kiyovu Sport irakira Musanze, Mukura yakire Etincelles i Huye, Sunrise yakire ikipe ya Gasogi United, As Muhanga yakire Gorilla FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND