RFL
Kigali

Babiri bikuye mu rubanza! Gushimuta, gukoresha abana filime z’urukozasoni ku isonga mu byaha 22 R-Kelly ashinjwa

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/06/2021 15:43
0


Habura agahe gato urubanza rwa R-Kelly arengwamo ibyaha 22 birimo gukinisha abana filimi z’urukozasoni no gushimuta, babiri mu bantu be b'imbere basabye kuva mu rubanza.



Yamamaye nka R-Kelly ariko mu busanzwe yitwa Robert Sylvester Kelly. Yavutse kuwa 8 Mutarama 1967. Ni umuririmbyi, umwanditsi, umucuzi w’indirimbo akaba n'umwe mu bantu batanga inkunga mu bikorwa binyuranye by’ubuzima. Kelly afatwa nk'uhinduye amateka y’injyana ya R&B na HipHop byatumye benshi bamuha utubyiniriro turimo Umwami wa R&B, Umwami wa Pop-Soul n'ayandi amuvuga ibigwi bikomeye mu muziki.

Umwami w'injyana zikomeye mu isi R&B na HipHop R-Kelly

Yamamaye mu ndirimbo zitari nkeya zakunzwe n'ubu zigikunzwe zirimo iyitwa I believe I can Fly yafashe imitima y’imbaga y'abatuye isi. Mu mwaka wa 1998 yahawe ibihembo bitatu bikomeye mu bihembo bisumba ibindi bya Grammy byose kubera indirimbo ye yitwa I believe I can Fly.

Akaba yaranahataniye ibihembo bya Grammy mu 1996, kugeza ubu ari ku mwanya wa 55 mu bahanzi bakize. Yagurishije cyane umuziki mu mateka y'abanyamuziki ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Yayoboye abahanzi bose bakora injyana ya Hiphop na R&B ku rukuta rusumba izindi rwa Billboard hagati ya 1985 na 2010 nk'uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa BB bikanaba bigaragara mu mateka ya BB.

Yatangiye gushinjwa ibyaha byo guhohotera abali by'umwihariko abangavu mu mwaka wa 2002 biza guteshwa agaciro mu 2008.

Guhera mu myaka ya 1990 na yakomeje kuregwa ibirego by'ihohotera rishingiye ku gitsina by’umwihariko akorera abana b'abakobwa batarageza imyaka y’ubukure. Yarezwe gukinisha abana filimi z’urukozasoni mu mwaka wa 2002 nyamara ibi birego byaje guteshwa agaciro mu mwaka wa 2008.

Muri Mutarama 2019 hasohotse filimi mbarankuru yakozwe kuri uyu mugabo imugaragaza nk'uwakoreye ibikorwa ndengakamere abali n’abategarugori. Hagaragaramo benshi bamushinja kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina. Kubera igitutu cy’abantu banyuranye uyu mugabo kuwa 22 Gashyantare 2019 hasohotse urutonde rw’ibyaha ashijwa bishingiye ku gitsina.

Guhera mu mwaka wa 2019 akurikiranweho ibyaha birimo gushimuta gukinisha abana bato b'abakobwa filimi z'urukozasoni no gufata ku ngufu abana bato.

Kuwa 11 Nyakanga 2019 Kelly yatawe muri yombi kubera ibyaha bishingiye ku ihohotera yagiye akorera abari n’abategarugori, gushora abana mu gukina filimi z’urukozasoni, n’ibindi byaha bitandukanye. Muri Mutarama kuwa 29 yasomewe ibyaha ashinjwa bigera kuri 22 bihagarariwe no gukinisha abana filimi z’urukozasoni, gushimuta abantu no gufata nabi abakozi.

Mu gihe hitegurwa mu kwezi gutaha ko R-Kelly azagera imbere y’urukiko bamwe mu bunganizi be bari no mu b'imbere basabye kudakomeza gufasha uyumugabo. Ni abitwa Steve Greenberg na Michael Leonard, bakaba baramufashije kuva mu ntangiriro z’ibirego aregwa mu mwaka wa 2019.

Impamvu batanga zituma bashaka kwikura mu rubanza zikubiye muri aya magambo ”Impamvu zacu zo kwikura muri urubanza zirumvikana kuko ntitugishoboye kuba twahagararira mu buryo bwiza Mr-Kelly kubera imbogamizi zitandukanye zihari kugeza ubu.”

Babiri mu bunganizi be basaga nk'inkingi za mwamba mu rubanza rwa R-Kelly basabye gudakomeza kumwunganira kuko batagifite ububasha n'ubushobozi  








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND