RFL
Kigali

Ninjye mujura wa banki wemewe n’amategeko – Floyd Mayweather

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/06/2021 11:13
0


Ubutumwa bw’umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe, Floyd Mayweather, nyuma y’umukino yakinnye na Paul Logan, ukarangira nta wutsinze undi, bwateje urunturuntu ku mbuga nkoranyambaga.



Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 06 Kamena 2021, umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe, Floyd Mayweather yakoze amateka mu mukino yakinnye na Logan Paul wamamaye cyane kuri YouTube, ubwo yinjizaga akayabo kagera kuri miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Miami Gardens giherereye mu mujyi wa Florida, wakinwe uduce umunani hakabura utsinda undi, hagati ya Floyd Mayweather uri mu bakinnyi beza ku Isi mu mukino w’iteramakofe, na Logan Paul ukina iteramakofe ariko wanamenyekanye cyane kuri YouTube.

Uretse kuba ari umukino wahuje abanyabigwi mu mukino w’iteramakofe, wanabinjirije amafaranga menshi, nk'uko no mu yindi mikino ikomeye mu iteramakofe yinjiza akayabo.

Uyu mukino warangiye nta wutsinze undi, wasize amateka akomeye ku bukungu bwa Floyd Mayweather winjije miliyoni 100 z’amadolari.

Aganira na Sports Illustrated nyuma y’umukino, Mayweather yavuze ko gukina na Paul Logan byamwinjirije hagati ya miliyoni 50-100 z’amadolari ya Amerika, aha kandi hiyongeraho miliyoni 30 z’amadolari yinjije muri gahunda zo kwamamaza uyu mukino.

Mayweather yongeyeho ko ari umujura wa Banki wemewe n’amategeko.

Asobanurira itangazamakuru impamvu yavuze ayo magambo, Mayweather yavuze ko nubwo umukino yakinnye na Logan Paul hari abavuga ko utari unogeye ijisho, gusa bo wabinjirije agatubutse.

Mayweather yongeyeho ati”Izina bakunda kunyita ni ‘Imvano y’amafaranga’ nakoze ubudatuza imyaka myinshi kugira ngo ngire urwego runaka ngeraho, urwego buri gikorwa cyose kizajya cyitwa ikirori”.

Aya magambo ya Mayweather, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, harimo n’abitotombye bavuga ko bitari bikwiye ko umukinnyi nka Mayweather yagaragaza urwego nk’urwo yagaragaje akina na Logan agambiriye kubona amafaranga gusa, bigatuma batnguha abakunzi b’uyu mukino bari biteze guhangana.

Abakunzi b’uyu mukino bavuze ko batashimishijwe n’imyitwarire ya Maywether na Logan, kuko bakinnye badahanganye ahubwo bari bameze nk’abari kwishimisha.

Maywether afite agahigo ko gukina imikino 50 mu mukino w’iteramakofe, adatsindwa umukino n’umwe.

Mayweather yinjije miliyoni 100 z'amadolari ku mukino yakinnye na Paul Logan

Maywether yavuze ko ari umujura wa banki wemewe n'amategeko





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND