RFL
Kigali

Mu gihe habura iminsi 16 ngo filime 'Fast&Furious9' itegerejwe na benshi isohoke, Vin Diesel yayituye nyakwigendera Paul Walker bayikinanaga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/06/2021 10:28
0


Ikirangirire mu gukina filime Vin Diesel wamenyekanye cyane mu ruhererekane rwa filime za Fast&Furious kuva muri 2002 yamaze gutura igice cya 9 cy'iyi filime nyakwigendera Paul Walker bayikinanaga ndetse bahoze ari inshuti magara z'akadasohoka. Paul Walker yitabye Imana mu 2014 azize impanuka y'imondoka. Vin Diesel ayimutuye anavuga ko amukumbuye.



Abazi filime z'uruhererekane (Franchise) za Fast&Furious zatangiye gusohoka mu mwaka wa 2002 bazi umubano ukomeye wari hagati ya Vin Diesel na nyakwigendera Paul Walker. Aba bagabo bakaba barahujwe n'iyi filime aho bakina ari inshuti magara. Uku kuba inshuti muri filime byarangiye banabaye inshuti magara mu buzima busanzwe ndetse akenshi bavugaga ko ari abavandimwe.


Mu mwaka wa 2014 ni bwo umukinnyi wa filime wari ukunzwe cyane kugeza n'ubu agikunzwe Paul Walker yitabye Imana azize impanuka y'imodoka.iki gihe ubwo yapfaga yapfuye bari mu gutunganya igice cya 7 cya Fast&Furious. Urupfu rwa Paul Walker rwababaje abantu benshi byumwihariko Vin Diesel wari inshuti ye magara.

Gusa kuba Paul Walker yaratabarutse ntibyabujije filime za Fast&Furious gukomeza gusohoka dore ko hamaze gusohoka ibice 2 kuva yakwitaba Imana.Fast&Furious 9 itegerejwe n'abakunzi bayo benshi isazohoka ku itari 25/06/2021 muri leta zunze ubumwe za Amerika.


Mu gihe habura iminsi 16 gusa Fast&Furious9 igasohoka icyamamare muriyo Vin Diesel cyatuye iyi filime Paul Walker bahoze bayikinana.Ubwo uyu mugabo ukunzwe muri Hollywood Vin Diesel yaganiraga n'itangazamakuru mu gihugu cy'Ubutaliyani aho yarari kwamamaza iyi filime yagize ati"Ntibyoroshye gukomeza gukora iyi filime Paul Walker adahari kuko ariwe twayitangiranye gusa ntabwo twatenguha abafana badushyigikiye kuva cyera ngo tuyihagarike niyo mpamvu twakomeje kuyikina''.


Vin Diesel yakomeje agira ati "Igice cya 9 ni cyiza cyane ndabizi abafana bazakishimira. Ku ruhande rwanjye iki gice ngituye umuvandimwe wanjye Paul n'ubwo atakiri hano, ibyo nkora byose ngerageza kubikora mu buryo Paul yari kubikora. Ni inkingi ya mwamba mu muryango wacu wa Fast Family hamwe na Universal Studio itunganya iyi filime. Ndizera ko nubwo atagihari gusa ari guterwa ishema ryibyo turi gukora ubu".


Vin Diesel si ubwa mbere yakora ikintu akagitura inshuti ye Paul Walker, muri 2015 Vin Diesel ubwo yibarukaga umwana w'umukobwa yamwise 'Pauline' riva ku izina Paul ryitwaga Paul Walker yafataga nk'umuvandimwe. Filime ''Fast&Furious9" iteganijwe gusohoka ku itariki 25 zuku kwezi, izagaragaramo ibihangange nka John Cena, Sung Kang, Tyrese Gibson, The Rock, Michelle Rodriguez, Cardi B, Ozuna, Charlize Theron n'abandi benshi.


Src:www.PeopleMgazine.com,www.CinemaBlend.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND