RFL
Kigali

Fireman yabanje gusaba abamukunda kumusabira ku Mana mbere y’uko yinjira mu Rukiko rwa Gisirikare kujuririra imyaka 3 yakatiwe

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:8/06/2021 9:58
0


Umuraperi Uwimana Fransis uzwi nka Fireman yagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Mbere asaba kugirwa umwere ku cyaha aregwa cyo gukubita no gukomeretsa ajuririra imyaka itatu yakatiwe.



Urukiko rwa Gisirikare rwari rwakatiye umuraperi Fireman igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi magana atanu. Muri 11 bakurikiranywe n’urukiko rwa gisirikare, 3 muri bo nibo bagizwe abere, abandi 8 barimo n’umuraperi Fireman bahabwa igihano cyo gufungwa imyaka 3 n’ihazabu. Mbere y’uko umuraperi Fireman yitaba urukiko yari yabanje kumenyesha abamukurikirana mu butumwa bugira buti:

"Ubu aho mvugira aha, ndi imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikale mu Rwanda...mumfashe munsabire ku Mana, iyobore uru rugendo ndimo, imbere igisubizo cy’ibibazo mbazwa, cyane ko ariyo mucamanza utabera..Reka byose tubigushyire mu biganza byawe Mana, Amen’’.

Umuraperi Fireman akimara gukatirwa imyaka 3 y’igifungo n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw yahise ajuririra icyo cyemezo, gusa ku rundi ruhande ubushinjacyaha na bwo bwari bwajuririye icyemezo cy’urukiko buvuga ko butumva impamvu Urukiko rwa gisirikare rwirengagije ibimenyetso byatanzwe, hakagira abagirwa abere naho abandi bagahabwa ibihano birimo inyoroshyacyaha kandi batarigeze bacyemera cyangwa ngo hagaragazwe ibyashingiweho bahabwa ibihano bito.

Ni muri urwo rwego ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwahuriranye n’ubw'abaregwa barimo na Fireman bagaragarije Urukiko ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza, kuko bahanwe kandi ku bwabo ari abere. Umuraperi Fireman ari kuregwa muri dosiye imwe n’abayobozi batatu bahoze bayobora Ikigo Ngororamuco cya Iwawa, abasirikare batanu n’abandi bahoze ari abayobozi b’abanyeshuri babiri.


Fireman mbere y'uko yinjira mu Rukiko yabanje kwiragiza Imana

Uko urubanza rwagenze, impamvu ubushinjacyaha bwajuririye ubuto bw’icyaha cyakatiwe abarimo umuraperi Fireman ndetse n’impamvu Fireman aburana asaba kuba umwere ku cyaha yakatiwe cy’imyaka itatu, Ubushinjacyaha bugaragaza ko igihano bahawe ari inyoroshyacyaha nyamara Fireman atarigeze yemera icyaha cyangwa ngo yoroherereze urukiko.

Ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza  ko butumva icyo Urukiko rwagendeyeho rugira bamwe abere, abahamijwe ibyaha rukabakatira imyaka itatu y’igifungo n’ihazabu y’ibibumbi 500, busaba urukiko ko bafungwa imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 5 y’amafaranga y’u Rwanda.

Umuraperi Fireman wari waje yunganiwe na Me. Bayisabe, yagaragarije Urukiko ko uyu muraperi arengana ndetse ko ibyaha aregwa atigeze abikora. Umuraperi Fireman araregwa na Nkurikiyumukiza aho agaragaza ko yakubiswe n’uyu muhanzi inkoni nyinshi, iyo yamukubise ku kuboko ikaba ariyo yahise imuvuna igufwa.

Gusa abagabo uyu Nkurikiyumukiza yatanze mu Rukiko banyuranyije nawe kuko bo bavuze ko uyu muhanzi yamukubise akikubita hasi, abagororwa bakamukandagira ukuboko akavunika.

Ibi uyu muraperi yabigaragarije Urukiko nko mu nyandiko mvugo y’uwo ashinjwa gukubita ndetse n’abatangabuhamya Nkurikiyumukiza yatanze harimo kuvuguruzanya gukomeye, bityo ko ari ibyashingirwaho agirwa umwere. Mu rubanza rwamaze hafi amasaha umunani umucamanza nyuma yo kumva impande zombi yamenyesheje ababurana ko urubanza rwabo ruzasomwa tariki 2 Nyakanga 2021.

Mu bindi uyu muraperi yagaragarije urukiko yavuze ko yamaze amezi arenga icyenda atararegwa icyo cyaha yaba mu buyobozi bw’Iwawa cyangwa ahandi aho ariho hose, kandi ko igihe bavuga ko yakubitiye uyu mugororwa hari abandi bayobozi bari bahari ari naho ahera avuga ko atiyumvisha ukuntu yavunnye umuntu ukuboko bikarangirira aho kandi nawe yari umugororwa.

Agashingira ku kwivuguruza ku kuba hatarakozwe iperereza ryimbitse ngo hagire n’abayobozi b’Iwawa babazwa kuri iki kibazo kandi aribo barebereraga aba bagororwa akavuga ko byabaye ku burangare bw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare atabizira.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND