RFL
Kigali

Igisubizo cya Nizzo ku bamunenze ko yaririmbye agace gato mu ndirimbo ye ‘Fine’ afatanyije na Social Mula na Peace Jolis-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:8/06/2021 6:29
0


‘Fine’ ni indirimbo ya Nizzo Kaboss afatanyije na Social Mula ndetse na Peace Jolis, ikaba imara iminota itatu n’amasegonda 27 ibyinitse kuva igitangira umuhanzi Peace Jolis aririmba.



Mu kiganiro n’umuhanzi Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys nyuma yo gusohora iyi indirimbo yahaye InyaRwanda.com, yatangiye asobanura iyi ndirimbo avuga ko ishingiye ku nkuru y’urukundo. Yagize ati: "Fine ni indirimbo y’urukundo muri rusange kubera ko ni inkuru isobanura uko ushobora guhura n’umuntu bwa mbere ugasa n’umukunda ariko ukabura uko ubivuga mwazahurira nk’ahantu mu kirori nyine ukabasha kumubwira".

Nizzo yasubije abavuze ko yaririmbye agace gato

Iyi ndirimbo uyumvise neza umuhanzi Peace Jolis ni we utangira igitero cya mbere, hanyuma umuhanzi Nizzo akaza amwikiriza mu gice yaririmbye mu rurimi rw’icyongereza kimara amasegonda 19 uhereye aho cyatangiriye.

Nizzo atangira kuririmba guhera ku munota 1 n’amasegonda 18 agasoreza ku munota umwe n’amasegonda 37, aho ariko ni mu gace ka mbere kubera ko indirimbo igiye kurangira umuhanzi Nizzo arongera agasubiramo cya gitero ku munota wa 2 n’amasegonda 35 agasoreza yivuga izina ati ’Kaboss’ aho ni ku munota wa 3 n’amasegonda 5 mu gihe indirimbo yo imara iminota 3 n’amasegonda 27.


Peace Jolis wakoranye indirimbo na Nizzo

Mu butumwa bwagiye kuri iyi ndirimbo ikimara gusohoka harimo ubutumwa bw’abantu batandukanye bagiye bagaragaza ko Nizzo atigeze aririmba bitewe n’abumvise yivuga gusa ndetse n’uburyo abihariye indirimbo ari Social Mula na Peace kandi indirimbo ari iya Nizzo.

Gusa Nizzo nabyo yagize icyo abivugaho ndetse agira n’icyo yisabira abakunzi b’umuziki we ndetse n’itsinda rya Urban Boys muri rusange. Aganira na InyaRwanda.com, Nizzo yagize ati: "Indirimbo ishobora kuza ni kimwe nk’uko ntanaririmbamo n’ako gace ntikanazemo icya mbere n’uko mba nateguye indirimbo’’. Nizzo yongeyeho ko igitero ari we wakiririmbye atari aho avuga Kaboss gusa anongeraho ko ari ko bari babiteguye kugira ngo indirimbo itaba ndende. 

Social Mula wakoranye indirimbo na Nizzo

Nizzo yagize icyo asaba abanyarwanda avuga ko bakomeza kubashyigikira baciye ku mbuga nkoranyambaga bakareba indirimbo cyane ndetse ko atari ugusenyuka kw'itsinda rya Urban Boys kuko rigihari ahubwo ari ukureba ubundi buryo bakoramo nka Urban Boys. 'Fine' ni indirimbo yakorewe muri Urban Records Video, ikorwa na Producer SpaceMan amashusho afatwa ndetse atunganywa na Serge Girishya.

REBA HANO INDIRIMBO FINE YA NIZZO AFATANYIJE NA PEACE JOLIS NA SOCIAL MULA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND