RFL
Kigali

Ndamwubaha-Ariel Wayz avuga kuri Riderman bakoranye indirimbo nyuma yo kumufasha mu bitaramo-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/06/2021 14:56
0


Umuhanzikazi wize umuziki Uwayezu Ariel [Ariel Wayz], yatangaje ko yashimishijwe no kuba umuraperi Riderman yakuze akunda barahuriye mu ndirimbo ‘Depanage’, nyuma y’uko amwifashishije mu baririmbyi mu bitaramo bitandukanye uyu muhanzi yakoze.



Ariel Wayz w’imyaka 20 y’amavuko, amaze igihe gito atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzikazi wigenga nyuma yo kuva mu itsinda ry’abaririmbyi n’abacuranzi rya Symphony Band ryifashishwa mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

Ni umukobwa w’impano itangaje ishimwa n’abatari bacye. Ubuhanga bwe anabugaragaza iyo asubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye ku Isi barimo n’abo mu Rwanda.

Amaze imyaka ibiri asoje amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo. Ashyize imbere gukora indirimbo ziri mu njyana ya RnB na Pop nk’umwuga ugomba kumutunga.

Indirimbo ye ya mbere yasohoye nk’umuhanzikazi wigenga yayise ‘Ntabwo yantegereza’, yakurikije ‘Depanage’ yakoranye n’umuraperi Riderman. Ni indirimbo ivuga ku muntu urya utwe agashaka no kurya utw’abandi, mbese ibijyanye n’umuco wo kwizigamira kuri we ari ikibazo.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Ariel Wayz yavuze ko akimara kugira igitekerezo cyo gukora indirimbo ‘Dapanage’ yavuganye na Riderman amwemerera kumufasha, bituma amukunda kurushaho nk’umuraperi yakuze akunda.

Uyu muhanzikazi yavuze ko Riderman afite indangagaciro zitandukanye n’abandi bahanzi, ashingiye ku buryo bakoranye mu bitaramo bitandukanye, uko yateje imbere injyana ya Hip Hop mu Rwanda, kandi agakomeza kugumisha hasi ibirenge kugira ngo n’abato bazamuka mu muziki bamwigireho.

Akomeza ati “Njyewe ndamwubaha cyane. Ni umuhanga, twakoranye mu bitaramo byinshi mufasha mu muririmbirire ‘Back Up’, nakuze mwvumva cyane yewe nakuze numva nzaba n’umuraperi mo gacye ariko byarampindukanye. Gusa, ndamwubaha cyane mufata nk’umuntu ukwiye icyubahiro, kuko yazamuye Hip Hop mu Rwanda, kandi ifite ‘message’ nziza.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DAPANAGE' Y'UMUHANZIKAZI ARIEL WAYZ N'UMURAPERI RIDERMAN

Ariel yavuze ko ibitaramo yafashijemo Riderman byamusigiye urwibutso, kuko ariwe muhanzi bahuzaga mu mashyi no mu madiho. Uyu muhanzikazi avuga ko gukorana n’umuntu ushoboye cyane ‘utavunika’.

Uyu mukobwa yavuze ko igihe yakoranaga indirimbo na Riderman n’igihe bakoranaga mu bitaramo, yamwigiyeho guca bugufi, nk’imwe mu ntwaro ikomeye ku muhanzi. Yavuze ko guca bugufi no gufashanya hagati y’abahanzi, ari ikintu gikwiye kandi ‘cyiza’.

Ati “Riderman ni umuntu uca bugufi, nicyo kintu cy’ingenzi muri uyu muziki tuba dukora namwigiyeho. Mbona ari ikintu cyiza buri muhanzi yagakwiye kugira. Nkiyo atanyumva ngo yumve igitekerezo cyanjye nari kumva mbabaye.” Indirimbo ‘Depanage’ Ariel Wayz yakoranye na Riderman ntabwo iri kuri EP ye agiye gusohora.

Uyu muhanzikazi uherutse gukorana indirimbo ‘Ndagukumbuye’ na King James avuga ko agiye gushyira imbaraga mu gusohora indirimbo ze bwite ateguza EP ye ashaka kumurika mu mpera z’uyu mwaka. Yavuze ko we na Riderman bazasohora amashusho y’indirimbo yabo mu minsi iri imbere.

Ariel Wayz yasohoye indirimbo ‘Depanage’ yakoranye n’umuraperi Riderman  

Ariel yavuze ko Riderman yamwigiyeho guca bugufi no gufasha abandi mu muziki

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DEPANAGE' YA ARIEL WAYZ NA RIDERMAN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND