Nuvuga la cassa de papel abantu benshi bahita batekereza umugabo wakinnye mu buryo budasanzwe wanagaragaje ko inzira yo kugera ku kintu ari ugukora icyo wabanje gutekerezaho/kwitegura! Uzwi nka Proffesor muri money Heists ni umugabo w’imyaka 46 akaba yaraminuje mu itumanaho ”Communication Engineering” nyuma aza kubivamo.
Amazina ye nyakuri yitwa Álvaro Morte yavutse taliki 23 Gashyantare 1975 avukira muri Esipanye ahitwa Algeciras, Cádiz ndetse ni naho yakuriye. Azwi kandi ku mazina nka Álvaro Antonio García, akina filime (Actor) ndetse akanazitegura (Producer). Yashakanye na Blanca Clemente umunyamideri babyaranye abana babiri b'impanga aribo: Julieta na Leon.
Bwana Morte
w’imyaka 46 afite impamyabumenyi (degree) mu gukora ibijyanye n'itumanaho (communications engineering) gusa ntabwo ari byo akora dore ko ashobora kuba
abiheruka akibyiga! Uwamamaye nka Proffessor nyuma yo kurangiza mu itumanaho yaje
kubivamo ajya kwiga ibijyanye n’ubuvanganzo (dramatic Art) mu ishuri rya Escuela
Superior de Arte Dramático de Córdoba ahagana mu 1999!
Nyuma yaje
gukomeza amashuli yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri kaminuza ya
Tampere (University of Tampere) ibarizwa muri Finland iki gihe ni nabwo bamupimye
bamusangana kanseri mu itako ry'ibumoso, gusa yaje kuyikira ahita yerekeza i Madrid ku myaka 33 y'amavuko.
Ubwamamare bw'uyu mugabo bwabaye ikimenyabose
ubwo yakinaga muri filimi La casa de papel ( Money heists) arinayo filime
yatumye amenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga, gusa ntabwo ariyo filime yakinnyemo yonyine kuko mu mwaka wa 2007
yagaragaye muri Lola, la película aho
yakinnye yitwa Rafael Torres, naho mu
mwaka wa 2018 yakinye muri Durante la tormenta (Mirage) aho yakinnye yitwa David
Ortiz, ndetse na Smallfoot, iyi yo yakinnye yitwa Gwangi!
Muri uyu
mwaka wa 2018 nibwo yatangiye guhatanira ibihembo bitandukanye bitangwa muri
Esipanye harimo nka Feroz Awards ryari
ribaye ku nshuro ya 5 aha yahatanaga
nka (Best Main Actor in TV Series)
yahatanye kandi muri Actors and Actresses Union Awards aha yahatanaga nka (Best Leading Actor (TV) ) akaba ari irushanwa ryari ribaye
ku nshuro ya 27, gusa hano nta gikombe
yabashije gutwara.
Nyuma y'uko
igice cya kane cya La casa de papel kirangiye Professor afashwe
n'uwari uhagarariye iperereza ku bujurwa bwari bwakozwe n’itsinda Álvaro Morte, Professor yari ahagarariye muri iyi filime La casa de papel cyangwa (Money heists) abantu benshi
bategerezanyije amatsiko menshi igice cya gatanu uko Professor azitwara dore ko
bivugwa ko ishobora kuzajya hanze taliki 03 Nzeri 2021. Álvaro Morte yatangaje ko agiye kugaragara
mu yindi serie ntoya yiswe Sin limites aho azaba yitwa Juan Sebastián Elcano.
Umwanditsi: Hussein Niyigena-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO