RFL
Kigali

Ni muntu iki uwo Isi yose yamenye nka Proffessor wagaragaye muri filime La case de paper’ Money heists’ wakinnye ari umuhanga udasanzwe?

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/06/2021 7:18
0


Nuvuga la cassa de papel abantu benshi bahita batekereza umugabo wakinnye mu buryo budasanzwe wanagaragaje ko inzira yo kugera ku kintu ari ugukora icyo wabanje gutekerezaho/kwitegura! Uzwi nka Proffesor muri money Heists ni umugabo w’imyaka 46 akaba yaraminuje mu itumanaho ”Communication Engineering” nyuma aza kubivamo.



Amazina ye nyakuri yitwa Álvaro Morte yavutse taliki 23 Gashyantare 1975 avukira muri Esipanye ahitwa Algeciras, Cádiz ndetse ni naho yakuriye. Azwi kandi ku mazina nka Álvaro Antonio García, akina filime (Actor) ndetse akanazitegura (Producer). Yashakanye na Blanca Clemente umunyamideri babyaranye abana babiri b'impanga aribo: Julieta na Leon.

Bwana Morte w’imyaka 46 afite impamyabumenyi (degree) mu gukora ibijyanye n'itumanaho (communications engineering) gusa ntabwo ari byo akora dore ko ashobora kuba abiheruka akibyiga! Uwamamaye nka Proffessor nyuma yo kurangiza mu itumanaho yaje kubivamo ajya kwiga ibijyanye n’ubuvanganzo (dramatic Art) mu ishuri rya Escuela Superior de Arte Dramático de Córdoba ahagana mu 1999!

Nyuma yaje gukomeza amashuli yiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri kaminuza ya Tampere (University of Tampere) ibarizwa muri Finland iki gihe ni nabwo bamupimye bamusangana kanseri mu itako ry'ibumoso, gusa yaje kuyikira ahita yerekeza i Madrid ku myaka 33 y'amavuko.

Ubwamamare bw'uyu mugabo bwabaye ikimenyabose ubwo yakinaga muri filimi La casa de papel ( Money heists) arinayo filime yatumye amenyekana cyane ku ruhando mpuzamahanga, gusa ntabwo ariyo filime yakinnyemo yonyine kuko mu mwaka wa 2007 yagaragaye muri Lola, la película aho yakinnye yitwa Rafael Torres, naho mu mwaka wa 2018 yakinye muri Durante la tormenta (Mirage) aho yakinnye yitwa David Ortiz, ndetse na Smallfoot, iyi yo yakinnye yitwa Gwangi!

Muri uyu mwaka wa 2018 nibwo yatangiye guhatanira ibihembo bitandukanye bitangwa muri Esipanye harimo nka Feroz Awards ryari ribaye  ku nshuro ya 5 aha yahatanaga nka  (Best Main Actor in TV Series) yahatanye kandi muri Actors and Actresses Union Awards aha yahatanaga nka (Best Leading Actor (TV) ) akaba ari irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 27, gusa hano nta gikombe yabashije gutwara.

Bwana Proffessor nyuma yo kwitwara neza muri La casa de Papel yongeye gutoranwa mu bahatanira ibihembo  muri Actors and Actresses Union Awards ku nshuro yaryo ya 28 ahatana nka (Best Leading Actor (TV) ) yongeye kwisanga ahatanye muri  Platino Awards ryari ribaye ku nshuro ya 7 aha yahatanaga nka (Best Actor in a Miniseries or TV Series) ndetse no muri Zapping Awards  ku nshuro yaryo ya 25 aha yahatanaga nka (Best Actor) aho  hose yarabyegukanye kuko Filime la casa de papel yari imaze kumugira ikirangirire!

Nyuma y'uko igice cya kane cya La casa de papel kirangiye Professor afashwe n'uwari uhagarariye iperereza ku bujurwa bwari bwakozwe n’itsinda Álvaro Morte, Professor yari ahagarariye muri iyi filime La casa de papel cyangwa (Money heists)   abantu benshi bategerezanyije amatsiko menshi igice cya gatanu uko Professor azitwara dore ko bivugwa ko ishobora kuzajya hanze taliki 03 Nzeri 2021. Álvaro Morte yatangaje ko agiye kugaragara mu yindi serie ntoya yiswe Sin limites aho azaba yitwa Juan Sebastián Elcano.

Umwanditsi: Hussein Niyigena-Inyarwanda.com

       







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND