RFL
Kigali

Haaland wa Dortmund yahigitse Lewandowski yegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu Budage

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/05/2021 18:29
0


Rutahizamu w’umunya-Norvege ukinira ikipe ya Borussia Dortmund, Erling Braut Haaland, yahigitse rutahizamu wa Bayern Munich Robert Lewandowski bari bahatanye, atorwa nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi muri shampiyona y’u Budage ‘Bundesliga’ uyu mwaka.



Nubwo Dortmund akinira itatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ntibyabujije Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage gutora Haaland nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi muri icyo gihugu uyu mwaka.

Haaland w’imyaka 20 y’amavuko yatsinze ibitego 41 mu mikino 41 yakiniye Dortmund uyu mwaka, ndetse ayifasha gusoza shampiyona iri mu makipe azakina UEFA Champions League umwaka utaha, uyu mukinnyi kandi yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya DFB-Pokal begukanye uyu mwaka.

Lewandowski bari bahanganiye iki gihembo nawe yitwaye neza afasha ikipe ye kwegukana igikombe cya shampiyona cyabaye icya 9 iyi kipe yegukanye yikurikiranya.

Uyu munya-Pologne urindwa mubi mu busatirizi yatsindiye Bayern Munich ibitego 48 mu mikino 40 yayikiniye muri uyu mwaka.

Ikipe ya Dortmund iherutse gutangaza ko abandi bakinnyi ishobora kubagurisha ariko ko Haaland atagurishwa.

Ni nyuma yuko hari amakuru yari amaze igihe acicikana, yemezaga ko Se umubyara ndetse n’uhagarariye inyungu ze batangiye ibiganiro n’amakipe yo muri Espagne arimo Real Madrid na FC Barcelona, ndetse na Manchester United yo mu Bwongereza.

Ntabwo biramenyekana niba Haaland azakinira Dortmund mu mwaka utaha w’imikino cyangwa niba azagurishwa mu makipe yagaragaje ko amwifuza.

Haaland yatowe nk'umukinnyi w'Indashyikirwa muri Bundesliga muri uyu mwaka w'imikino

Haaland yafashije Dortmund kwegukana igikombe cy'igihugu uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND