RFL
Kigali

Ni Label ya 3 ku Isi mu bukaka imaze imyaka 63: Menya amateka ya Warner Music Group yasinyishije Diamond na WCB icyarimwe

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:20/05/2021 12:29
0


Kubaka izina ni byiza, gusa biba amahire iyo risigasiwe n’ababizi ndetse banabifitiye ubunararibonye. Kuwa 18 Gicurasi 2021 inkuru nziza yatashye i Tandale ivuga ko umuhanzi Diamond agiye gukorana n'inzu y’umuziki ikomeye ku Isi. Warner Music ibarizwamo abarimomo Wiz Khalifa, Charlie Puth na Anne-Marie ifite ibigwi bihe?.



Warner Music Group ni inzu y’umuziki ikomeye ku Isi bigakubitiraho ubukaka n’ubushongore mu byo ikora, iyi nzu y’umuziki kugeza ubu imaze imyaka igera kuri 63, gusa iki gihe ni cyo imaze ikora ibijyane n’umuziki kuko iki kigo cyashinzwe ahagana mu 1923 n’abavandimwe bitwaga aba Warners. 

Kuri ubu iki kigo gifite abakozi barenga ibihumbi 500, kiba gikorera mu bihugu bigera ku 50. Kugeza ubu iyi nzu ifite abahanzi bari mubice bitandukanye by’Isi ikagira n'amashami menshi. Kuri uyu munsi wa none umuhanzi wa nyuma uheruka gusinyana amasezerano n'iyi nzu ni Bwana Nasib Juma wamamaye nka Diamond Platnumz. 

Umusore ufite amamuko mu cyaro cya Tanzania ”Tandale” ku munsi w'ejo hashize wo kuwa 18 Gicurasi 2021 yazindutse atuka urubuga rwa Forbes rwari rwamushyize ku rutonde rw’abahanazi bakize cyane muri Africa ashyirwa ku mwanya wa 28 bavuga ko atunze miliyoni $5, gusa ntabwo byamushimishije kuko avuga ko bamuhaye agaciro gato k'ubukungu bwe.

Nyuma yaho uyu musore wihaye izina ry'akabyiniro akiyita 'Intare y’inkazi' yaje anahamya ko aba bakora uru rutonde bagakwiye kujya bajya kuri Google bagashaka amakuru y'uko ubutunzi bwe bungana cyangwa bakareka kumushyira ku ntonde zabo yise iz'amafuti.


Diamond hamwe n'abayobozi bo mu kigo cya Warner Music Group 

Bwana Diamond Platinumz umaze kuba ubukombe akaba inyamamare mu kuba icyogere mu kuryamana n’abagore benshi, ku munsi wo kuwa 18 Gicurasi 2021 ni bwo we n’inzuye y’umuziki ’WCB’ ibarizwamo abahanzi bakomeye muri Tanzania ndetse no muri East Africa muri rusange yishyize mu biganza bya Label ya 3 ku Isi ngo imufashe kwamamara ku Isi hose.

Ese iyi nzu amateka yayo ni ayahe? Yaba ifite ayahe mashami hirya no hino ku Isi?

Iyi Label imaze imyaka 63 ikora umunsi ku wundi, gusa uko imyaka yagiye igenda iyi label yagiye ijya muri byinshi byiganjemo ubucuruzi bw'amafilime ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’umuziki.

Iki kigo cya Warner cyatangiye mu 1923, gusa iki gihe yari studio ikora filime ndetse no gufotora n’ibindi bijya gusa nk'ibi. Izina warner ryaturutse ku bavandimwe 4 bashinze iki kigo kuko mu ntangiriro kitwaga Warner Bros. Aba bagishinze hafi ya bose bari bafite izina rya Warner nk’izina ry’umuryango ndetse Bros bisobanuye abavandimwe. Aba bavandimwe bihaye intego yo guhindura Isi binyuze muri filime n’umuziki ni: Harry Warner, Albert Warner, Sam Warner na Jack L. Warner!

Iki kigo ahagana mu 1958 cyaje kuza mu bijyanye n’umuziki ku gitecyerezo cy'umwe muri aba bavandimwe ari we Jack L.Warner ndetse ahagana mu 1967 aba bavandimwe baza kugurisha ikigo cyabo ku kindi kitwaga Seven Arts Productions nyuma bihita bibyara ikigo cya Warner Bros.-Seven Arts. Nyuma iki kigo nacyo cyahise kigura icyamamaye nka Atlantic Records iba ishami ryacyo kugeza mu 2013.

Nyuma mu myaka ya hagati ya 1958-2021 cyagiye gica muri byinshi, gusa byaje kurangira kibaye Warner Music Group ariyo tuzi ubu ikoreramo abahanzi bakomeye ku Isi nka Wiz Khalifa, Charlie Puth, Anne-Marie, David Guetta na Burna Boy.


    Stephen scooper Umuyobozi Mukuru wa Warner Music Group

Kuri uyu munsi iyi nzu y’umuziki (Warner Music Group) ifite amashami anyuranye ariyo; Atlantic Records Group, Alternative, Distribution Alliance, Elektra Records, Rhino Entertainment, Warner Records na Warner Chappell Music. Nyuma y'aya mashami akorera mu kwaha kwa Warner Music Group, hari n’ibindi bigo bifitanye imikoranire n’iki kigo cy’umuziki.

Ni iki twakwitega kuri Diamond umaze imyaka 3 akoranye n’abahanzi b’ibyamamare ku Isi hose ”Rick Ross, NE’YO na Omario ndetse nabandi ?

Umunyarwanda w’umuhanga yaricaye aragira ati ”Ushaka inka aryama nkazo” undi ati “Umudiho uva mu itako”. Ku ruhande rwa Nasib Juma wamamaye nka Diamond, avuga ko yiteguye gukora buri kimwe cyatuma ubwamamare bwe buhora ku isonga. Uyu mugabo w’abagore barenga 4 akaba Se w'abana barenga 5, yahuye n’ibibazo mu gihe yatangira umuziki ndetse hakiyongeraho n’ubuzima butari bwiza yakuriyemo.

Uyu muhanzi ni umwe mu bahanga mu gucuruza umuziki dore ko adashobora kugoheka igihe cy’ukwezi nta gihangano ashyize ku isoko kuko n'iyo nta ndirimbo nshya afite akora ibishoboka byose akaguma mu mwatwi ya benshi no muso y'abankunzi be. Ibi abikora binyuze mu nkuru z'urukundo n’amafoto ye yuzuyemo ubwamamare. Ahora ku isonga umwaka umwe ugashira undi ukaza dore kuva mu 2014 ubwo umuziki we watangira kwamamara hafi Africa yose kugeza ubu mu 2021, aracyahagaze bwuma.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo bwana Diamond yagiye mu rukundo n’umugore wamurushaga imyaka igera 9 ari we Zari Hassan ndetse babyaranye abana bagera kuri 2, gusa nyuma nyuma yaho Diamond amaze kubyarana n'abandi bagore 3 yemera. Icyakora hari n'abandi yihakana harimo nk'uwavuzwe cyane w’umurundi ndetse unavuga ko afitiye abana b’impana iki cyamamare.

Kuri ubu nta muntu n'umwe muri Africa wakwifatira ku gahanga ngo avuge ko Diamond atari umuhanzi mpuzamahanga. Uyu muhanzi yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare bakomeye ku Isi ndetse mu mishinga bakoranye yagiye atangamo akayabo katabarika nk'uko yakunze kugenda abigarukaho mu itangazamakuru.

Abahanzi barimo Rick Ross bakoranye umushinga w’indirimbo ndetse Diamond yavuze ko wamutwaye arenga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. NEYO nawe bakoranye umushinga w'indirimbo, Diamond akaba yaravuze ko wamutwaye Miliyoni 90 z’amafaranga y’u Rwanda. Naho Omario we, Diamond yanze kuyatangaza gusa avuga ko gukorana na Omario byaje bitunguranye kuko yabanje kwifuza umuraperi Tyga amuca amafaranga menshi agera kuri miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda arayabura aramureka.

Ni iki cyo kwitegwa ku haza h’umuziki wa Diamond? 

Maginngo aya Nasib ari we Diamond yiteruye we ndetse n’abahanzi be bo muri WASAFI yitereka mu biganza bya Warner Music Group akaba yiteze kuba yava ku rwego rwo muri Africa akaba umuhanzi w’ikirangirire ku Isi yose abifashijwemo n'iyi nzu y’umuziki iri mbiri mbiri na Sony Music Entertainment na Universal Music Group. Birashoboka cyane rwose na cyane ko iyi Label yishyize mu biganza ari iya gatatu ku Isi. Reka tubihange amaso.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND