RFL
Kigali

Yashishikarije gusura u Rwanda, undi yanyuzwe n’amafunguro-Ibyiyumviro bya Basketmouth na Ommy Dimpoz

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2021 8:49
0


Umunyarwenya Bright Okpocha [Basketmouth] n’umuhanzi Ommy Dimpoz batangaje ko bagiriye ibihe byiza by’urwibutso mu Rwanda, aho bitabiriye imikino ya Shampiyona nyafurika y’umukino wa Basketball (Basketball Africa League).



Irushanwa rya BAL ryatangiye ku Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, rizasozwa tariki 30 Gicurasi 2021. Ryahurije i Kigali abakomeye mu ngeri zitandukanye.

Umukino ufungura iri rushanwa wahuje ikipe ya Patriots yo mu Rwanda yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 83-60. BAL yitabiriwe n’amakipe 12.

Iri rushanwa ryateguwe na Fiba Afrique ku bufatanye na Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Ejo ku wa Mbere tariki 17 Gicurasi 2021, habaye imikino ibiri; Ikipe ya As Douanes yatsinze GS Petroliers yo muri Algeria amanota 95 kuri 76 naho Zamalek yatsinze Feroviario de Maputo amanota 71 kuri 55.

Iyi mikino yitabiriwe n’umuhanzi Ommy Dimpoz wo muri Tanzania, umunyarwenya Basketmouth wo muri Nigeria n’abandi.

Mu mashusho yashyizwe kuri Twitter ya Visit Rwanda, Basketmouth yavuze ko izina rye [Basketmouth] riri mu mpamvu z’imbere zatumye akunda umukino wa Basketball ufite abafana benshi ku Isi "kuko hari byinshi duhuje."

Avuga ko yagize amahirwe yo kwitabira imikino ya Basketball yabereye muri Kigali Arena, azenguruka iyi nyubako imbere n’inyuma ‘Ngira ngo ndi muri Amerika’. Kandi n’amakipe yakinnye neza.

Basketmouth yavuze ‘U Rwanda ni rwiza, abatwakiriye…buri kimwe ni cyiza.’ Avuga ko yanyuzwe no kuba ari umwe mu bari kugira uruhare mu kwandika amateka mashya.

Avuga ko afite icyizere cyinshi cy’uko iyi mikino izongera kubera mu Rwanda. Uyu munyarwenya yanashishikarije abantu gusura u Rwanda, bitari inshuro imwe, ebyiri, ahubwo bagatura.

Ati “Nshuti zanjye ndasaba gusura u Rwanda. Bitari rimwe, kabiri ahubwo muze hano muture. Tuzafasha.”

Ommy Dimpoz yavuze ko ari mu Rwanda kubera imikino ya BAL, avuga ko ari ‘amahirwe meza ku baturage ba Afurika kuko hari urubyiruko bafite inzozi ngari zo kuzakina muri shampiyona ya NBA’.

Avuga ko imikino ya BAL izabafasha kugera ku nzozi zabo, kandi ko ari ‘ikintu cyiza ku Rwanda kuba rwabashije kwakira igikorwa nk’iki’.

Dimpoz yavuze ko ari inshuro ye ya kabiri aje mu Rwanda, ariko ko icyo amaze kubona ari uko ‘Kigali ikomeza kuba nziza’. Avuga ko ari umuhamya wabyo, ashingiye ku gihe ahaherukira.

Yavuze ko yanyuzwe n’amafunguro yakirijwe, kandi ko yiboneye imikino itandukanye ya Basketball harimo n’iyo umuraperi J. Cole yakinnyemo. Ati “Ni urwibutso rwiza.”

Ommy Dimpoz na Basketmouth ni bamwe mu bitabiriye imikino ya BAL iri kubera muri Kigali Arena

Basketmouth yavuze ko akunda umukino wa Basketball kubera izina rye

Omy Dimpoz avuga ko imikino ya BAL izafasha urubyiruko rwa Afurika rushaka gukina muri NBA

Basketmouth yashishirikarije abantu gusura u Rwanda inshuro zirenze imwe

Umunya-Tanzania w’Umunyamuziki, Ommy Dimpoz yavuze ko Kigali itera ubwuzu uko bucyeye n’uko bwije Ommy Dimpoz yahuye n’umuhanzi Bruce Melodie n’umujyanama we Lee Ndayisaba








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND