RFL
Kigali

Ushobora gushaka umugore wabyaye kenshi waribeshye ko ari umukobwa nk’umugabo wabivumbuye barabanye agahita amukorera ibya mfura mbi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/05/2021 7:37
0


Bijya bibaho abakundaba ugasanga hari amakuru bahishanya kandi bikarangira babanye, umusore cyangwa umukobwa ashobora guhisha ko yabyaye bikazamenyekana nyuma barabanye nk’uko umugabo yaguye mu kantu amaze kumenya ko umugore yashatse afite abana babiri bakuru.



Umugabo Dan Ochieng wo muri Kenya, yabanaga na Caren Awino nk'umugore we wa kabiri mu rugo rwe ruri i Kangemi i Nairobi, babana neza ariko umugore akunda gusaba umugabo we amafaranga yo kohereza mu cyaro akamuhisha icyo aba agiye gukora, naho ni amafaranga afasha abana 2 b’abakobwa yabyaye batarabana.


Ochiengo yakubise umugore we wamuhishe ko afite abandi bana 2

Umugabo yaje kuvumbura ko umugore we Awilo, afite abana bakuru babiri, mu gihe bari bamaze kubyarana umwana umwe ukiri muto uri mu kigero cy’umwana n’igice. Umugabo Ochiengo akibimenya kwihangana byaramunaniye ahitamo gukubita umugore we aramukomeretsa amugira intere.

Umugabo nyuma yo gukubita umugore we bikomeye amushinja kuba yaramuhishe ko yabyaye bakarinda bafata umwanzuro wo kubana akaramata, yagejejwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabete. Umugore yireguye avuga ko yarenganye agakubitwa, akomeza avuga ko ahanini byatewe n’uko yatse umugabo we amafaranga 500 y’amashilingi yoherereze abana be.

Amafaranga yahise amusembura yibaza n’uburyo atigeze amubwira ko yabyaye ku ruhande kera bataramenyana niko kumukubita amugira intere, ibivugwa ko ubugome yakoreye umugore we bushobora gutuma acibwa amande angana n’ibihumbi 50, 000 by’amashilingi ya Kenya nk’uko Nairobinews ibitangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND