Diamond, ni kenshi cyane atera umwiryane mu bakobwa cyangwa abagore aba akundana nabo. Nyuma y'aho uyu muhanzi yerekeje muri Afurika y’Epfo gusura umuryango we, Zari wahoze ari umugore we wanamubyariye abana 2, kuri ubu yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga.
Ubusanzwe, abahanga bavuga ko kubyarana
n’umuntu ari igihango gikomeye kuba mutatandukana burundu kuko muhuzwa n’urubyaro. Diamond akenshi ajya kwa Zari yitwaje abana no kubasura. Hari amakuru yavugaga ko
ku munsi wo gusoza igisibo cya Ramadhan, Diamond yari kwa Zari Hassan mu gihe
abandi bavugaga ko atari ko byari bimeze ahubwo Diamond yari yarasubiye
Tanzania.
Amafoto yabanje gucaracara yerekana uburyo
Zari na Diamond bari bambaye ku munsi w’Irayidi, byamenyekanye ubwo Zari yafashe
ifoto ye yerekana uko yari yambaye, hagaragara indi foto igaragaza Diamond ari
kumwe na Zari yambaye ya kanzu yizihizanije Irayidi bihita bimenyekana ko basangiye umunsi
mukuru w’Irayidi.
Ikanzu Zari yari yambaye ku munsi wIrayidi
Umuntu umwe yabwiye Zari Hassan ko Wema Sepetu yaba yaramuvuze nabi kuko yamutwaye umugabo ku munsi Irayidi, ibintu Zari yafashe nabi avuga ko kuba Wema yarakara kubera izo mpamvu ari umushiha no kuba ashonje yarabuze ibyo kurya.
Zari
yagize ati: "Mu gihe cya Ramadhan ntanga ubufasha, ashobora kubona ibyo kurya ku buntu,
ndabona Wema yongeye gufunga umutwe! Gusa iyi ni inzara yifitiye, mumureke arye azamererwa neza". Wema Sepetu amaze igihe gisaga umwaka umubiri we
utunguranye kubera kunanauka bitangaje aho yakunze kumvikana asaba abantu kumusengera
cyane kuko nta cyizere cyo kubaho akibona.
Wema Sepetu akomeje kunanuka
Wema mbere yari abyibushye cyane
TANGA IGITECYEREZO