RFL
Kigali

Igitego cy’umunyezamu Alisson Becker cyo ku munota wa nyuma cyavugishije benshi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/05/2021 10:41
0


Bwa mbere mu mateka ye, umunyezamu Alisson Becker yatsinze igitego cyabonetse ku munota wa nyuma, ku mukino Liverpool yatsinze WestBromwich Albion ibitego 2-1, bituma iyi kipe igarura icyizere cyo kuzasoza mu makipe ashobora kuzakina Champions League umwaka utaha.



Uyu munya-Brazil w’imyaka 28 y’amavuko yatsinze igitego gitangaje ku munota wa nyuma w’umukino ku mupira wari uturutse muri koruneri yatewe na Trent Alexander Arnold, Alisson wari wavuye mu izamu arasimbuka asumba abakinnyi ba WestBromwich ashyiraho umutwe atsinda igitego cyahesheje amanota atatu Liverpool.

Uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru watumye Liverpool iguma muri kuruse yo kuzasoza mu makipe ane ya mbere azakina Champions League, mu gihe shmpiyona isigaje imikino ibiri ngo isozwe.

Alisson yabaye umunyezamu wa gatandatu utsinze igitego mu mateka ya Premier League, aba umunyezamu wa mbere utsindishije umutwe. Uyu munya-Brazil yabaye umunyezamu wa mbere wa Liverpool utsinze igitego mu marushanwa.

Agaruka ku gitego yatsinze nyuma y’umukino, Alisson Becker yagize ati ”Nabonye biza, nagerageje guhagarara neza mfasha ikipe yanjye. Nta muntu wigeze unkurikira, nagize amahirwe menshi. Nta muntu wabibonera igisobanuro”.

Ni bwo bwa mbere Alisson Becker atsinze igitego kuva yatangira gukina umupira w’amaguru. Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp yagaragaje ko yishimiye cyane igitego cya Becker wamuhesheje amanota atatu, yagize ati: “Iki gitego ni cyiza cyane, kiradushimishije cyane, twagize ibihe byiza”.

Igitego cy’umunya-Misiri Mohamed Salah cyo ku munota wa 33, cyatumye yuzuza ibitego 22 amaze gutsinda muri uyu mwaka w’imikino.

Liverpool iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 63, mu gihe isigaranye imikino ibiri gusa harimo uwa Burnley na Crystal Palace, mu gihe Chelsea ya kane iyirusha inota rimwe, Leicester ya gatatu ikaba iyirusha amanota atatu.

Leicester na Chelsea zifite umukino uzazihuza kuri uyu wa kabiri, imwe muri zo ishobora gutakaza amanota, ikanatakaza umwanya, Liverpool igahita ibona amahirwe.

Alisson Becker yatsinze igitego cya mbere mu buzima bwe

Igitego cya Becker cyatumye Liverpool isubirana icyizere cyo kuzakina Champions League umwaka utaha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND