RFL
Kigali

Nicki Minaj yashimangiye ko atarigera na rimwe mu buzima bwe akoresha ikiyobyabwenge cya 'Cocaine' nyuma y'uko yabishinjwe kenshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/05/2021 10:31
0


Umuraperikazi Nicki Minaj yamaze kuba yahakana amakuru avuga ko akoresha ibiyobyabwenge cyane cyane Cocaine avuga ko ababimubeshyera ari abanzi be batishimira iterambere rye bashaka kumusiga icyasha.



Onika Tanya Maraj wamamaye nka Nicki Minaj mu muziki akaba ari nawe ufatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Rap muri Amerika.Uyu mugore wari umaze igihe kinini avugwaho kuba akoresha ibiyobyabwenge byumwihariko byavugwaga ko akoresha cyane ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Kuba Nicki Minaj atarigeze abihakana cyangwa ngo abyemere mu itangazamakuru byatumye bamwe babifata nkukuri ko uyu muraperikazi akoresha Cocaine.Nyuma y'igihe kinini bivugwa Nicki Minaj yahisemo kubwiza abafana be ukuri akoresheje Instagram Live maze ahishura ko ayo makuru ari ibihuha bidafite aho bishingiye.


Mu minota 26 Nicki Minaj yamaze akora Instagram Live yagize ati ''Ni ubwa mbere kuva natangira umuziki ngiye kuba navuga kuri ibi bintu,birambangamira iyo mbonye abantu banshinja ko nkoresha Cocaine kandi ntayikoresha.Kuva ndi muto kugeza aho ngeze ubu ntabwo ndakoresha ibiyobyabwenge ibyaribyo byose na rimwe,Cocain uretse kuyibona nkoko mwese muyibona sindayikoresha na rimwe".

Uyu muhanzikazi wari umaze iminsi mu kiruhuko cyo kwita k'umwana we aherutse kwibaruka yakomeje agira ati ''Abafana banjye barabizi ko ntanjya nkunda kuvuga ku bihuha byinshi bimvugwaho gusa ubu numvaga igihe kigeze cyo kuvuga ku bintu bimvugwaho byamabeshyo.Abo tubana n'inshuti zanjye zirabizi ko ntajya nkoresha ibiyobyabwenge na rimwe.Ababivuga nibo banyanga batishimira ko namamaye ahubwo bagashaka aho bahera bansebya".


Ibi Nicki Minaj yabitangaje mbere yuko yifuriza isabukuru papa Robert Maraj witabye Imana mu kwezi kwa 2 azize impanuka.Nicki Minaj yagize ati'Sindabona byinshi mvuga kuri papa wanjye wapfuye gusa mukumbura buri munsi kuburyo hari gihe mfata telefone ngo muhamagare nkibuka ko yigendeye''. Nicki Minaj kandi ahakanye ikoresha rya Cocaine nyuma y'iminsi micye asohoye Mixtape nshya yise "Beam me up Scooty'' yahurijeho abaraperi bakomeye barimo Lil Wayne na Drake.

Src:www.hollywoodlife.com,www.pagesix.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND