Kigali

Amahirwe ya Patriots BBC ku gikombe cya BAL angana ate mu mboni za Mutokambali Moise?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/05/2021 16:02
0


U mutoza w’ikipe ya The Hoops Rwanda, akanaba umuyobozi wa tekinike mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ‘FERWABA’ Mutokambali Moise, yemeza ko byoroshye cyane ko Patriots izava mu itsinda rya mbere iherereyemo ndetse ko bishoboka cyane ko yakwegukana igikombe cya Basketball Africa League ku nswhuro ya mbere.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, mu Rwanda haratangira gukinwa irushanwa rya Basketball Africa League ‘BAL’ riza gukinwa ku nshuro ya mbere, ku ikubitiro rikaba ryaratangiranye amakipe 12 yo muri Afurika kandi yabikoreye.

Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena, rikazakinwa iminsi 14, kuko rizatangira gukinwa tariki ya 16 Gicurasi, rikazasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Nibwo bwa mbere iri rushanwa rigiye gukinwa kuko nta gihe kirashira rivutse, u Rwanda rukaba arirwo ruzaryakira ku nshuro ya mbere.

Patriots BBC iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, US Monastir yo muri Tunizia na GNBC yo muri Madagascar.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda, ikaba yariyubatse bifatika uhereye ku batoza kugera ku bakinnyi, aho banazanye umunyamerika wamamaye mu njyana ya Rap ariko unasanzwe akina Basketball nk’uwabigize umwuga, J. Cole.

Moise Mutokambali, abona iyi kipe izaba iri mu rugo ifite amahirwe yo kuzihagararaho ikanegukana igikombe nubwo iri rushanwa rizaba ririmo amakipe akomeye.

Yagize ati”Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe akomeye, cyane cyane ayo mu barabu usanga akomeye cyane, ukongeraho ayo muri Angola, Mali n’andi usanga afite abakinnyi bakomeye.

“Mu itsinda Patriots irikumwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, GNBC yo muri Madagascar na US Monastir yo muri Tunisia, aha biroroshye cyane ko yava mu itsinda kuko ntabwo bigoye, iri ni itsinda rikinika, uretse kuba iri mu rugo n’amakipe bari kumwe mu itsinda ntabwo akanganye cyane kuko yariyubatse kandi iyo inkoko iri iwayo ishonda umukara.

“Nubwo iri rushanwa ririmo amakipe menshi akomeye, birashoboka cyane ko Patriots yakwegukana igikombe kubera ko yariyubatse bifatika, amahirwe irayafite kandi menshi”.

Umukino wayo wa mbere ari nawo rukumbi uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, uzayihuza na Rivers Hoopers guhera saa kumi.

Mutokambali asanga Patriots ifite amahirwe yo kweguka igikombe cya BAL

Umuraperi J.Cole azakinira Patriots BBC muri BAL 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND