RFL
Kigali

Umuraperi J.Cole mu bakinnyi 13 Patriots BBC izakoresha muri BAL

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/05/2021 9:52
0


Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo mu Rwanda hatangire ku mugaragaro irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), ikipe ya Patriots BBC yatangaje abakinnyi 13 izakoresha barimo umuraperi w’umunyamerika J. Cole uherutse kuyisinyira.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, ni bwo amakipe 12 yose azakina irushanwa rya BAL yatangaje abakinnyi azakoresha.

Ku rutonde rw’abakinnyi 13 ba Patriots BBC ihagarariye u Rwanda, hagaragaramo umuraperi w’Umunyamerika, J.Cole witezwe n’abatari bacye muri iri rushanwa.

Iyi kipe izatozwa n’Umunyamerika Alan Major yungirijwe na Emmanuel Mavomo na Benson Oluoch Ogolla, igaragaramo abakinnyi batandukanye iyi kipe izaba igenderaho barimo Umunyamerika Brandon Costner, Prince Ibeh na Kaje Elie.

Umutoza uzaba wongerera ingufu abakinnyi ni Omar Khanani, ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ni Claude Mukurarinda mu gihe umuganga ari Dr Tuyishime Jean-Claude.

Patriots BBC iri mu itsinda A hamwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, US Monastir yo muri Tunisia na GNBC yo muri Madagascar.

Umukino wa mbere ari nawo rukumbi uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi, uzahuza Patriots BBC na Rivers Hoopers guhera saa kumi.

Abakinnyi 13 Patriots BBC izakoresha na nimero bazaba bambaye:

1. Mugabe Arstide (2)

2. Sagamba Sedar (5)

3. Sano Gasana (10)

4. Nshobozwabyosenumukiza Wilson (11)

5. Gasana Kenneth (12)

6. Wamukota Bush (14)

7. Cole Jermaine (15)

8. Ndizeye Dieudonne (22)

9. Hagumintwari Steve (23)

10. Ndoli Jean Paul (24)

11. Ibeh Prince (32)

12. Costner Brandon (33)

13. Kaje Elie (34)

Abakinnyi 13 Patriots BBC izakoresha muri BAL

J. Cole mu bakinnyi 13 Patriopts izakoresha muri BAL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND