Umuziki ni kimwe mu bintu bimaze kwigarurirwa na benshi ku isi, ugira injyana n’umudiho ubarizwamo ari nayo mpamvu usanga hari uhitamo gukora ‘Hip Hop’, ‘RnB’, ’Dancehall’, ’Afrobeat’s, ’Raggae’ n’izindi, Mu Rwanda ubu twavuga ko injyana ya RnB iyoboye izindi, gusa ntitwakwirengagiza ibihe by’abahanazi biyitaga abami ba Af
Uwakurikiranye neza muzika nyarwanda, kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu 2016, hari abahanzi bari bakomeye mu njyana
ya Afrobeats barimo; Kitoko Bibarwa, Kamichi, Eric Senderi, Mico The
Best na Uncle Austin. Aba bose mu myaka yatambutse biyitaga abami b’injyana
bakora Afrobeats cyane cyane Eric Senderi niwe
wumvikanishaga ko agomba kwitwa umwami w'iyi njyana babyanga babyemera.
Eric Senderi waharaniraga kwitwa umwami wa Afrobeats mu Rwanda
Umuvuduko n’ibikorwa
bya muzika by’aba bahanzi byarimo umuhate kuko bari bameze nk’abari mu marushanwa, na cyane ko ntiwashaka kuba umwami w’injyana udakora cyane. Aha biba byiza kuko umuziki burya utameze nk’ihangana ntaho
wagera, bisaka ko umuhanzi wese aharanira kuba uwa mbere mu byo akora ni byo bimuha umurindi wo gukora cyane, iyo
utari mu ihangana, abari mu ihangana ni bo bakora bakamamara bikababyarira n’inyungu.
Kitoko usigaye ukora Afrobeats gacye
Aba bahanzi biyise abami ba Afroabeats, ese ubu bahagaze bate?
Magingo aya twavuga ko Afrobeats harimo abiyitaga abami bayo baryamye bakiyorosa ndetse bagasinzira, ibivuze ko batacyumvikana mu muriri wayo no gushaka kuba bayobora iyi njyana.
Ku ikubitiro
abahanzi batagihagaze neza mu kibuga cya muzika mu njyana ya Afrobeats harimo; Kitoko Bibarwa, Kamichi na Eric
Senderi. Uko ari batatu, n'ubwo bakora indirimbo, bakora gacye cyane ibyerekana ko
batakirajwe inshinga na muzika nka mbere ubwo buri umwe yafatwaga nk'umwami w'iyi njyana.
Kamichi nawe yacitse intege muri muzika
Ikibuga cya Afrobeats gisigayemo; Uncle Austin na Mico The Best, aba bahanzi bombi barakora kandi bafite imbaraga. Uncle Austin buri mwaka arakora agasohora indirimbo zikakirwa neza cyane aho twavugamo nka, ‘Ku mutima’ imaze hanze amezi 11 na ‘So Fresh’ imaze hanze amezi 5.
Uyu muhanzi
kandi agira ijwi ryiza ryihariye aho indirimbo iba yahuriyemo n’abahanzi benshi
agashyiramo ijwi rye usanga ihita yakirwa neza bikomeye. Uncle Austin umuhate we
werekana ko agifite imbaraga zo gukora muzika.
Uncle Austin uhagaze neza muri Afrobeats
Mico The Best, ubu ni
umuhanzi uhagaze neza mu Rwanda ndetse uwavuga ko ayoboye injyana ya Afrobeats ntiyaba
ahabanye n’ukuri. Mu mwaka ushize wa 2020, yakoze indirimbo yise ‘Igare’ imuhindurira
amateka kuva yakora muzika kuko ni yo ndirimbo ye kuva yakora muzika
yujuje abantu basaga Miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube. Nyuma yunzemo indi yise ‘Umunamba’ yakiriwe neza na benshi aho bayisamiye hejuru. Nibura abasaga Miliyoni bamaze kuyireba ku rubuga rwa Youtube.
Mico The Best uyoboye injyana ya Afobeats magingo aya
Mico The Best kandi
yakomeje kwerekana imbaraga aho afite indirimbo nshya ‘Ubunyunyusi’. Ni indirimbo iri kwakirwa neza mu bakunzi ba
muzika. Mu 2020 Mico yegukanye igihembo cya Kiss Summer Award ku
ndirimbo ye’ Igare’ yakunwze kurusha izindi. Mu bigwi bye mu myaka ibiri ishize
byatuma ashyirwa ku isonga nk’umuhanzi uyoboye akaba n’umwami wa Afrobeats mu
Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO