Kigali

Man.United vs Liverpool: Umutekano wakajijwe ku kibuga Old Trafford hirindwa imyigaragambyo y’abafana - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/05/2021 18:23
0


Nyuma yuko imyigaragambyo y’abafana ba Manchester United isubitse umukino wagombaga guhuza iyi kipe na Liverpool tariki ya 02 Gicurasi 2021, umutekano wakajijwe mu mujyi wa Manchester by’umwihariko ku kibuga Old Trafford, hirindwa indi myigaragambyo ishobora gutuma uyu mukino usubikwa ku nshuro ya kabiri.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicursi, saa 21h15, Manchester United irakira Liverpool mu mukino wa shampiyona w’ikirarane utarabereye igihe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester United bamaganaga abaherwe bagize umuryango wa Glazzers, ari nabo bafite iyi kipe mu biganza.

Mbere y’uyu mukino hamenyekanye amakuru ko abafana basaga ibihumbi 20, bari gutegura imyigaragambyo ikomeye ku kibuga Old Trafford yo kwamagana umuryango wa Glazzers, aho bateguye ko baba bafite ibyapa byanditseho ‘Glazzers out’ nkuko byagenze mu nshuro ebyiri ziheruka harimo n’iyasubitse umukino wari uteganyijwe hagati y’aya makipe tariki ya 02 Gicurasi.

Nyuma yo kumenya aya makuru, Leta y’u Bwongereza yohereje abapolisi benshi bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu mu mujyi wa Manchester, by’umwihariko ku kibuga Old Trafford, aho bitwaje imbwa nyinshi ndetse n’indogobe zibafasha mu gucunga umutekano kugira ngo bahangane n’abafana ba Manchester United bateguye imyigaragambyo.

Ku kibuga Old Trafford huzuye abapolisi benshi ndetse bakaba bakoze za bariyeri nyinshi kugira ngo bahangane n’abashaka kwigaragambya.

Abafana ibihumbi 20, bateguye ko saa kumi n’imwe z’umugoroba baza kuba banzitse, bagatangira guhangana na buri wese ubitambika.

Polisi kandi imaze iminsi yarazengurutse ikibuga cy’imyitozo cya Manchester United, kugira ngo barindire abakinnyi umutekano, kubera ko bari bafite impungenge zo kugirirwa nabi n’abafana.

Abaherwe bagize umuryango wa Glazzers, mu cyumweru gishize batangaje ko bashaka ibiganiro byihariye n’abafana ba Manchester United bamaze iminsi barakaye cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar yatangaje ko hakenewe umutekano uhagije kugira ngo umukino ukinwe mu mahoro kandi bahe ibyishimo abakunzi b’iyi kipe batsinda Liverpool, mu gihe Jurgen Klopp yavuze ko yizeye ubuyobozi ko buza kubarindira umutekano ntihagire umukinnyi wabo uhurira n’ikibazo Old Trafford.

Abafana ba Manchester United barashaka ko Abanyamerika bafite iyi kipe mu biganza bayirekura bakabavira mu ikipe igafatwa n’abandi kubera ko nta cyiza bababonamo kuko bakurikiye amafaranga gusa batitaye ku hazaza h’ikipe yabo.

Imbwa n'indogobe nyinshi zifashishijwe mu kurinda umutekano ku kibuga Old Trafford

Abapolisi benshi bari gucunga umutekano ku kibuga Old Trafford

Abafana ba Manchester United baherutse gutuma umukino wari kubahuza na Liverpool usubikwa

Abafana bitwaje ibyapa byamagana abaherwa b'umuryango wa Glazzers bafite iyi kipe mu biganza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND