RFL
Kigali

Etienne Ndayiragije yirukanye Munezero Fiston mu mwiherero wa Kiyovu mbere yo guhura na Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/05/2021 16:29
0


Myugariro Munezero Fiston yirukanwe mu mwiherero wa Kiyovu Sports nyuma yo kwandikira umutoza mukuru w’iyi kipe Ndayiragije Etienne amusaba umwanya wo gukina, amumenyesha ko impamvu atakinaga ari urwango afitiwe n’abatoza bungirije.



Umwuka mubi mu mwiherero wa Kiyovu wongeye kuvugwa nyuma ya Babuwa waherukaga kwirukanwa ndetse akanahagarikwa n’iyi kipe nyuma y'uko avuze ko ikoresha amarozi, gusa akaza kudohorerwa nyuma yo gusaba imbabazi agarurwa mu mwiherero ndetse anakoreshwa ku mukino batsinze Gasogi United.

Inkuru ya Funclub, ivuga ko Fiston yandikiye ubutumwa bugufi bwa WatsApp umutoza Ndayiragije Etienne, akamusaba ko yamuha amahirwe yo gukina byibura iminota 20, byamunanira agahita amureka burundu.

Muri ubu butumwa Fiston yandikiye Etienne, yamubwiye ko abatoza bungirije bamwanga kandi ko no mu mikino ya gicuti batigeze bamukinisha kandi abakina ntacyo bamurusha.

Etienne yahise akoresha inama n’abakinnyi bose ndetse n’abatoza, maze ahita yirukana Fiston mu mwiherero ndetse abwira abakinnyi ko uzakinisha kumwandikira amusaba kumukinisha, azahita yirukanwa muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwashimangiye ko uyu mukinnyi uri ku musozo w’amasezerano afite muri iyi kipe, yamaze kwirukanwa mu mwiherero kubera imyitwarire mibi, ndetse ko uyu mwaka w’imikino nurangira adashobora kongererwa andi.

Ibi bibaye habura amasaha macye ngo iyi kipe y’Urucaca yesurane na Rayon Sports mu mukino wa shampiyona uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, umukino uzabera mu karere ka Bugesera.

Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi, Kiyovu yari yatsinze Rayon Sports ibitego 3-2 kuri Stade Amahoro.

Munezero Fiston ashobora gusezererwa burundu muri Kiyovu Sport





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND