RFL
Kigali

Menya impamvu zitera abagore kuzana ubwanwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/05/2021 13:02
0


Ushobora kuba warabonye umugore ufite ubwanwa cyangwa se imphwemphwe ndetse nawe ushobora kuba uri umwe muri bo. Igitera abagore kumera ubwanwa ni icyo twakwita indwara, gusa si indwara bya nyabyo, bikaba byitwa 'Hirsutism'. Iki ni cya gihe umugore azana ubwoya ahadakenewe nko ku kananwa n'ahandi.



Hari impamvu zinyuranye zitera abagore kumera ubwanwa ndetse habamo n’izo bo ubwabo bikururira:

1. Akoko

Usanga abagore bakomoka mu bice by’u Buhinde, ibihugu byegereye inyanja ya Mediterane bamera ubwanwa cyane ugereranyije n’abagore bo mu Burayi, Aziya y’iburasirazuba cyangwa se kavukire ba Amerika. Kandi na none uzasanga niba mu muryango harimo uwameze ubwanwa ari umugore nawe ushobora kubumera. Niba ari uko bimeze uretse kujya ubwogosha nta kindi wakora ngo bukuveho.

2. Imisemburo itaringaniye

Hari indwara zinyuranye zishobora gutuma ugira imisemburo itaringaniye. Akenshi indwara ikunze gutera abagore kuzana ubwanwa ni PCOS (Polycystic Ovarian Syndrome) ikaba indwara yo kuzana ibimeze nk’ibibyimba muri nyababyeyi. Izindi ndwara zatera kuzana ubwanwa harimo: Kanseri yo ku mvubura za adrenal (ziboneka ku mpyiko), Ububyimbe buboneka kuri iyo mvubura , Indwara izwi nka Cushing’s syndrome.

3. Amavuta

N'ubwo bigoye kugira ayo dutunga agatoki, nyamara amavuta amwe azwiho ko ari ayo gucyesha uruhu, by’umwihariko ayarimo hydroquinone nayo ashobora gutera uwayisize kuzana ubwoya bwinshi cyane cyane hejuru y’umunwa ku buryo buba bumeze nk’ubwanwa.

4. Imiti imwe n’imwe

Hari imiti imwe n’imwe ishobora gukoreshwa, ingaruka ikaba kumera ubwanwa no kuzana ubwoya bwinshi. Hano hari imiti imwe usabwa gukoresha witonze kugira ngo wirinde kuzana ubwanwa uri umugore: Testosterone, Cyclosporine, Minoxidil (ntiwagakwiye kurenza 2mL ku munsi ahapfutse umusatsi), Imiti yose izwi nka steroid cyane cyane iyisigwa n’iyiterwa mu nshinge.

5. Kwiyongera kwa Androgen

Ubusanzwe androgen ni imisemburo y’abagabo nyamara n’abagore barayigira ku gipimo cyo hasi. Umusemburo akenshi uvugwa ni testosterone. Kumera ubwanwa rero nabyo bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ufite androgen nyinshi muri wowe.

6. Izindi mpamvu

Hari izindi mpamvu zinyuranye zishobora gutera kumera ubwanwa. Ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro bishobora kubitera. Inkovu ku kananwa cyangwa ku itama ishobora kuzaho ubwoya, nuko n’ahandi hayegereye bukazaho (ibi no ku bagabo bibaho), imiti imwe n’imwe nk’ivura migraine, umuvuduko udasanzwe w’amaraso, igicuri, nayo ishobora kubitera.

Src:www.lifehack.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND