RFL
Kigali

Rihanna yatabarije Palestine na Israel biri mu ntambara asaba Isi kugira icyo ikora ikagarurayo amahoro

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/05/2021 14:02
1


Umuhanzikazi Rihanna mu gahinda kenshi yasabye ibihugu bindi byo ku isi kugira icyo bikora bigahagarika intambara imaze iminsi muri Palestine na Israel iri guhitana inzirakarengane nyinshi ziganjemo abana.



Robyn Rihanna Fenty yamamaye cyane hirya no hino ku izina rya Rihanna akoresha mu buhanzi no mu bindi bikorwa akora byiganjemo gucuruza imyabaro n'ibirungo by'abagore. Uyu mukobwa wahogoje benshi kubera ijwi rye ritangaje, yagize icyo avuga ku ntambara yayogoje ibihugu bya Palestine na Israel.


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Rihanna yagaragaje agahinda ari guterwa n'intambara iri kubera muri Palestine na Israel aho ibi bihugu byombi bihanganye bipfa agace ka Sheik Jarrah kari mu Burasirazuba bwa Jerusalem. Aha abanya Palestine bakaba barasabwe kuva muri ako gace maze baranga intambara itangira ubwo guhera ku itariki 6/05/2021.


Rihanna akaba yasangije ubutumwa abantu bamukurikira kuri Instagram agira ati "Umutima wanjye wacitsemo kabiri bitewe n'ubugizi bwa nabi ndi kubona hagati ya Israel na Palestine, sindikubasha kwihanganira kubona inzirakarengane z'abana bo muri Israel na Palestine bari guhitanywa n'ibisasu. Abantu 40 bamaze gupfira mu gace ka Gaza, abana 13 bishwe''.


Yakomeje agira ati "Ndumva hari inshingano dufite cyane cyane ibihugu bifite imbaraga ku isi byagize icyo bikora bigahagarika intambara hagati ya Palestine na Israel. Ntacyo turi kubikoraho turicaye turi kureba inzirakarengane zicwa! Birababaje ibi bikwiye kurangira".


Rihanna usanzwe uziho gukora ibikorwa by'ubumuntu byo kurengera abandi bari mu kaga, yavuze ibi nyuma y'uko iyi ntambara imaze iminsi iba ibindi bihugu birebera. N'ubwo uyu mukobwa amaze iminsi atagaragara mu muziki nyamara ntibiri kumubuza gutanga umusanzu we mu kwamagana ibikorwa byibasira ikiremwa muntu.

Src:www.Hollywoodlife.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkunda gusenga jeambosco2 years ago
    Nukuri twese dushyigiki yeri hana avuga akarengane karikuba mubihugu byababanyi ese? kuki ibihugu byibihangange .bitagira icyo bikora hakaboneka amahoro kwisi dusha ka amahoro.





Inyarwanda BACKGROUND