RFL
Kigali

Exclusive: Alpha Rwirangira yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/05/2021 10:56
0


Alpha Rwirangira wavuye mu Rwanda mu 2012 akerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kwiga akaza kwimuka akajya gutura muri Canada, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ”Nimengi” yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda.



Alpha Rwirangira yageze muri Amerika akurikirana amasomo ajyanye na “Business and music management” muri kaminuza ya Roseville ibarizwa muri Leta ya Kentucky. Nyuma y’igihe gito asoje amasomo yagiye gutura muri Canada. Tariki 22 Kanama 2020 yakoreye yo ubukwe arushingana na Liliane Umuziranenge. Ubu bafitanye umwana w’umukobwa bise Princess Ireba Rwirangira.


Alpha Rwirangira n'umugore we Liliane Umuziranenge

Mu kiganiro kihariye Alpha Rwirangira yagiranye na InyaRwanda.com twamubajije niba ateganya kuzagaruka gutura mu Rwanda avuga ko nta kabuza kuko ari mu rugo maze atangaza igihe ibi bizashobokera. 

Yagize ati ”(…..) Ntaheza haruta iwanyu, so ubu ngubu hari ibintu bimwe na bimwe bikiri gutunganywa ahangaha nkirimo gukora by’akazi n’ibindi ariko igihe bizarangirira cyangwa se nkabona igihe kirageze aho ngaho nzagaruka mu rugo nta kibazo”.

Yakomeje ashimangira ko aho yajya hose gushakira amaramuko cyangwa ubuzima hitwa mu mahanga kandi ko ntaheza hashobora kuruta iwabo w’umuntu kuko hitwa mu rugo ari nayo mpamvu igihe nikigera azagaruka gutura mu Rwanda.


Alpha Rwirangira yatangaje ko nta kabuza azagaruka gutura mu Rwanda

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ”Nimengi ” yatuye nyina witabye Imana, yongeye gushimangira ko ntacyasimbura uwakwibarutse avuga ko ababazwa no kuba ataragize amahirwe yo kumubona, gusa akaba ashimishwa no kuba barabanye amezi icyenda igihe yari amutwite.

Ikibabaza Alpha Rwirangira ni ukuba nta kintu na kimwe yavuga yakoreye nyina nk’urwibutso kuko atagize amahirwe yo kumubona.

UMVA HANO INDIRIMBO 'NIMENGI' YA ALPHA RWIRANGIRA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND