RFL
Kigali

Urubyiruko rwibumbiye muri AFRIYAN rwakoze ubukangurambaga mu kurwanya inda ziterwa abangavu

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:10/05/2021 13:34
0


Muri iki gihe isi ndetse n’u Rwanda muri rusange ruhangayikishijwe n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda zitateganyijwe. Ni muri urwo rwego umuryango wa AFRIYAN ugizwe n’urubyiruko wafashe iya mbere ugakora ubukangurambaga bugamije kurwanya ndetse no guca burundu iki kibazo cyugarije isi.



AFRIYAN ni ihuriro ry’imiryango y’urubyiruko ikora ku buzima bw'imyororokere ibinyujije mu banyamuryango bayo aribo MEDSAR, Afroark, Impanuro Girls Initiative hamwe na Community Health Boosters. Uyu muryango ukaba warakoze ubukangurambaga bwamaze icyumweru bugamije kurwanya isambanywa ry’abana ndetse n’inda ziterwa abangavu ibinyujije ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye.


Ubu bukangurambaga bukaba bwararanzwe no gutambutsa ubutumwa buri munsi ku mbuga nkoranyambaga aho bageragezaga kugaragaza ko ikibazo gikwiye kwitabwaho na buri wese akabigira inshingano ze mu kurinda umwana w’umukobwa gusambanywa akiri muto no guterwa inda aho bashimangira ko umwana agomba guhabwa amakuru yuzuye kandi yingenzi kubirebana n’ubuzima bw’imyororokere ndetse ko ababyeyi bakwiye kuganiriza abana bakabaha amakuru kuva batangiye kugira ihindagurika ry’umubiri wabo.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye, IRAKIZA AGNES yagiriye inama bagenzi be b’abakobwa ko bakwiye kubohoka bagashaka amakuru ajyanye n’ubuzima bw’ imyororokere kandi yizewe kubera ko guverinoma yatanze uburyo bwinshi bwabafasha harimo nk’ibigo by’urubyiruko bibafasha kwigishirizwamo ibirebanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umwe mu babyeyi bari bari muri ubu bukangurambaga mu ijambo rye yagejeje kubitabiriye ubu bukangurambaga yaragize ati “Tugomba kwigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko twibanda kuri buri kintu kijyanye no gutwita kw’abangavu twibanda ku kubafasha kugabanya ubushake bw’imibonano mpuzabitsina kuko ari imbarutso itera gutwita”.


Undi mubyeyi uri mu bitabiriye yaragize ati "Hariho ikibazo cyo gukingira ikibaba abakoze icyo cyaha ugasanga umwana afatwa kungufu n’umuntu wa hafi mu muryango cyangwa se umwe mu nshuti z’umuryango n'uko bakanga kwishyira hanze bityo umwana akaba arangiritse".

Umuyobozi wa AFRIYAN, NIYIBIZI Evode avuga ko impamvu nyamukuru yabateye gutegura ubu bukangurambaga ari uko bifuza ko urubyiruko nabo bakwiye kwiyumva muri gahunda yo kurinda ndetse no kurwanya isambanywa rikorerwa abana ndetse n’inda ziterwa abangavu bityo ko twese hamwe nk’urubyiruko dukwiye gutegura ejo heza hatarangwa nibyo bibazo Leta y’u Rwanda iri guhangana nabyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND