Hari benshi bahorana intimba ku mutima bitewe n'ibyo bahuye nabyo bakivuka, kuba batabwa n’ababyeyi babo kubera ubusembwa bavukanye. Ubu umukobwa wavukanye ubumuga bw’uruhu wari warajugunywe n’ababyeyi be, yamaze kugaragara ku gifuniko cy’ikinyamakuru Vogue.
Xue Li. Xue, ni
umikobwa ukomoka mu Bushinwa w’imyaka 16 y'amavuko. Ku myaka ye amaze
kuba icyamamare. Ababyeyi bakimubyara bahise bamujugunya kubera kumva ko
bagushije ishyano ubwo babyaraga umwana ufite ubumuga bw'uruhu. Mu Bushinwa kubyara umwana ufite ubumuga bw’uruhu bifatwa
nko guhura n’umwaku no guhumana nk’uko bivugwa muri Sosiyete yabo.
Ku myaka 11, ni bwo Xue Li.
Xue, yatangiye kumurika imideli. Akijugunywa n’ababyeyi
akabura kirera na kirengera, yaje gufatwa n’ikigo kirera imfubyi akuriramo
ari naho yanaherewe iri zina rya ‘Xue Li.
Xue’. Agitangira kwinjira mu kumurika imideli, yitwaye
neza akundwa n’abatari bake aho yasamiwe hejuru n'ama Kompanyi kugira ngo
ayamamarize.
Ubu, Xue Li.
Xue, yahise ahura n’ababyeyi be
nyuma yo kumuta, baba mu Buholande. Mu kwamamara kwe yaje guhura n’umugeraneza Brock Elbank wakoreraga
muri studio ye i Londres, aramufotora amafoto ayashyira ku rukuta rwa Instagram, benshi
barayakunda maze Kompanyi ya Zebedee Talent,
ihita imuhamagara atangira kuyamamariza yamamara atyo kugeza n’aho ubu yamaze
kugera ku gifuniko cy’ikinyamakuri Vogue kijyaho ibyamamare ku isi.
Ni umunyamideri ukomeye wabengutswe n'ikinyamakuru Vogue
Src: BBC
TANGA IGITECYEREZO