RFL
Kigali

Yavukanye ubumuga bw’uruhu ababyeyi be baramujugunya none ubu yanditse amateka nk’umunyamideli w’icyamamare ku isi-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:6/05/2021 17:47
0


Hari benshi bahorana intimba ku mutima bitewe n'ibyo bahuye nabyo bakivuka, kuba batabwa n’ababyeyi babo kubera ubusembwa bavukanye. Ubu umukobwa wavukanye ubumuga bw’uruhu wari warajugunywe n’ababyeyi be, yamaze kugaragara ku gifuniko cy’ikinyamakuru Vogue.



Xue Li. Xue, ni umikobwa ukomoka mu Bushinwa w’imyaka 16 y'amavuko. Ku myaka ye amaze kuba icyamamare. Ababyeyi bakimubyara bahise bamujugunya kubera kumva ko bagushije ishyano ubwo babyaraga umwana ufite ubumuga bw'uruhu. Mu Bushinwa kubyara umwana ufite ubumuga bw’uruhu bifatwa nko guhura n’umwaku no guhumana nk’uko bivugwa muri Sosiyete yabo.


Ku myaka 11, ni bwo Xue Li. Xue, yatangiye kumurika imideli. Akijugunywa n’ababyeyi akabura kirera na kirengera, yaje gufatwa n’ikigo kirera imfubyi akuriramo ari naho yanaherewe iri zina rya ‘Xue Li. Xue’. Agitangira kwinjira mu kumurika imideli, yitwaye neza akundwa n’abatari bake aho yasamiwe hejuru n'ama Kompanyi kugira ngo ayamamarize.


Ubu, Xue Li. Xueyahise ahura n’ababyeyi be nyuma yo kumuta, baba mu Buholande. Mu kwamamara kwe yaje guhura n’umugeraneza Brock Elbank wakoreraga muri studio ye i Londres, aramufotora amafoto ayashyira ku rukuta rwa Instagram, benshi barayakunda maze Kompanyi ya Zebedee Talent, ihita imuhamagara atangira kuyamamariza yamamara atyo kugeza n’aho ubu yamaze kugera ku gifuniko cy’ikinyamakuri Vogue kijyaho ibyamamare ku isi.


Ni umunyamideri ukomeye wabengutswe n'ikinyamakuru Vogue

Src: BBC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND