RFL
Kigali

Polisi y'u Rwanda iraburira urubyiruko rurimo kuva i Kigali rukajya ku Gisenyi ntirwubahirize amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/05/2021 10:08
0


Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bo muri aka Karere bamaze iminsi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.



Tariki ya 02 na tariki ya 03 Gicurasi mu Murenge wa Gisenyi ari naho haherereye Umujyi w’Akarere ka Rubavu hafatiwe urubyiruko rw’abasore n’inkumi 62. Ni mu gihe mu ijoro rya tariki ya 30 Mata muri uyu mujyi hari hafatiwe 76.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko mu isuzuma ryakozwe byagaragaye ko bariya bantu bose baba ari urubyiruko kandi abenshi baturuka mu Mujyi wa Kigali bakaza kwinezeza mu Mujyi wa Gisenyi nk’uko byajyaga bigenda mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda. 

Ibi barabikora birengagije ko ubu binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Yagize ati” Hari 22 bafashwe (...) tariki ya 3 Gicurusi saa tanu, bafatiwe muri hoteli yitwa Elevent, gufatwa kwabo bari barimo gucuranga imiziki isakuza cyane bibangamira abaturage batabaza Polisi. Abapolisi bagezeyo basanga bameze nk’abari mu birori banywa inzoga z’amoko yose, babyina mbese barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko tariki ya 02 Gicurasi mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Gisenyi hafatiwe urubyiruko 40 nabo barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Avuga ko aba nabo umubare munini ari abari bavuye mu Mujyi wa Kigali, ni mugihe mu ijoro rya tariki ya 30 Mata hari hafashwe urubyiruko 76 nabo bafatiwe mu Mujyi wa Gisenyi barimo gutembera gusa.

COVID-19: Mu ijoro rimwe mu Mujyi wa Gisenyi hafatiwe abantu 76 barenze ku masaha yo kuba bageze mu ngo

CIP Karekezi yagize ati ”Nibyo umujyi wa Gisenyi ni umujyi ugendwa ariko muri iki gihe harimo kugaragara urubyiruko rurimo kuva mu Mujyi wa Kigali bakaza ari amatsinda bagateranira mu mahoteli no mu mazu acuruza amacumbi (Lodges). Bose ntabwo baba bipimishije icyorezo cya COVID-19 nta n’ubwo baba bubahirije amabwiriza agenga ba mukerarugendo, nta cyakwizeza ko hatarimo abanduye COVID-19.”

Yakomeje asaba abantu kutirara bakibuka ko icyorezo ntaho cyagiye ndetse no mu Mujyi wa Gisenyi baba bajemo kirahari. Yasabye abafite amacumbi muri uriya mujyi wa Gisenyi kujya nabo bagenzura ko abantu bakiriye bubahiriza amabwiriza bahawe, yibutsa abafite utubari ko batemerewe kudufungura, dukomeza gufunga.

Ati ”Ba nyiri amahoteli bagomba kujya babanza kureba ko abakiriya babo bipimishije icyorezo cya COVID-19 kandi banubahirize andi mabwiriza yose bahawe harimo kureba ko buri mukiriya yambara agapfukamunwa neza, guhana intera hagati y’umuntu n’undi kugira isuku bakaraba amazi meza n’isabune n’ibindi.”

Yasabye abantu kuzirikana imbaraga Igihugu gikoresha mu guhangana n’icyorezo hagamijwe kubungabunga ubuzima bw'abaturage, bazirikane uburyo ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo, bibuke amasomo bakuye muri guma mu rugo ndetse na guma mu Karere. Yibutsa abantu ko badahinduye imyumvire n’imyitwarire ibintu byakongera bikaba bibi bitewe n’ubwiyongere bw’abandura COVID-19, yakanguriye abaturage kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego za Leta ajyanye no kwirinda iki cyorezo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yibukije abaturage ko Polisi y’u Rwanda ifanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego ko batazigera bihanganira umuntu uwo ariwe wese uzashaka gutezuka ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko bishobora guteza abaturage ibyago byo kwandura no kwanduzanya COVID-19.

Aba bantu barimo gufatirwa mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 hari itsinda ry’abaganga babapima icyorezo buri muntu akiyishyurira ku kiguzi cye. Babanza gushyirwa muri sitade bakibutswa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, nyuma inzego zibishinzwe zikabaca amande bagataha.


Polisi yaburiye urubyiruko ruri kuva i Kigali rukajya ku Gisenyi ntirwubahirize amabwiriza yo kwirinda Covid-19


Abaherutse gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barajwe muri Stade

Src: RNP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND