RFL
Kigali

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Group Ralph Mupita-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/05/2021 9:48
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita uri mu Rwanda aho yitabiriye ishyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane rya MTN Rwanda.



Perezida Kagame yakiriye Ralph Mupita ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 03 Gicurasi 2021.

Ralph Mupita yatangiye kuyobora MTN Group kuva muri Kanama 2020. Ari mu Rwanda, mu gihe MTN Rwanda igiye gutangira gucuruza imigabane yayo ku isoko ry’imari n’Imigabane guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.

Iri soko ry’imari n’imigabane rimaze imyaka icumi rikorera mu Rwanda. MTN Rwandacell Plc igiye kwinjira ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (RSE) nyuma yo guhabwa uburenganzira n’inzego bireba zirimo Ikigo kigenzura isoko ry’imari ry’imigabane mu Rwanda, Capital Market Authority (CMA).

MTN Rwanda izashyira ku isoko imigabane 1.350.886.600, umugabane umwe ukaba ugura 269 Frw.

Isoko ry’imari n’imigabane ryo mu Rwanda, risanzwe ririho ibigo nka Crystal Telecom, Bralirwa, I&M Bank Rwanda, National Media Group, Banki ya Kigali, RH Bophelo Ltd, Uchumi Super Market Ltd, Kenya Commercial Bank (KCB) na Equity Bank Group Ltd. Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita 

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita uri mu Rwanda aho yitabiriye ishyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane rya MTN Rwanda

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita [Uwa Gatatu uturutse ibumoso], Yolanda Cuba Umuyobozi wa MTN Group Regional [Uwa Gatatu uturutse iburyo], Ingabire Paula Musoni Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo [Uwa kabiri uturutse Iburyo], Mitwa Ng’ambi Umuyobozi wa MTN Rwanda [Uwa kabiri uturutse iburyo], Ernest Nsabimana, Umuyobizi Mukuru wa RURA [Uri iburyo] na Emmanuel Mugabe Ukora mu biro bya Perezida [Uri Ibumoso]







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND