RFL
Kigali

Champions League: Bwa gatatu mu mateka amakipe yo mu Bwongereza ashobora guhurira ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/04/2021 11:47
0


Nyuma y’imikino ibanza muri ½ cya UEFA Champions League yasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, byaciye amarenga ko u Bwongereza bushobora kongera kugira ijambo rikomeye kuri iki gikombe nyuma y’imyaka ibiri, dore ko amakipe yo muri icyo gihugu yateye intambwe iyerekeza ku mukino wa nyuma.



Umusaruro wagaragaye mu mikino ibanza muri iri rushanwa, yatunguye abatari bacye bakurikira umupira w’amaguru kuko Real Madrid na PSG zari mu rugo, zatunguwe n’amakipe yo mu Bwongereza yanamaze kwigarurira icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma.

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 27 Mata 2021, ku kibuga Estadio Alfredo Di Stefano muri Espagne, Real Madrid yari mu rugo byayinaniye kubyaza umusaruro amahirwe yari ifite imbere ya Chelsea, umukino urangira amakipe yombi aguye miswi 1-1.

Chelsea yagaragaje umukino mwiza ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 14, ku gitego cyatsinzwe n’Umunyamerika Christian Pulisic, ku munota wa 29 Karim Benzema yishyurira Real Madrid igitego.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya 1-1, bituma imibare ya Real Madrid yo ku mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 05 Gicurasi ikomera, kuko isabwa kunganyiriza i Stamford Bridge ibitego 2-2 cyangwa hejuru yabyo, cyangwa se igatsindira Chelsea mu rugo kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

Thomas Tuchel n’abakinnyi be, kugira ngo bagere ku mukino wa nyuma baherukamo mu 2012, barasabwa kunganya 0-0, cyangwa gutsinda umukino ibitego ibyo ari byo byose.

Bitewe n’uburyo amakipe yombi yigaragaje mu mukino ubanza, Chelsea ifite amahirwe nka 52% yo kugera ku mukino wa nyuma, mu gihe Real Madrid ifite 48%.

Undi mukino wa ½ wari utegerejwe na benshi, wabereye i Parcs des Prince aho Paris Saint Germain ya Mbappe na Neymar yari yakiriye Manchester City ya Pep Guardiola.

Ni umukino benshi bahaga amahirwe PSG yo gutsinda, bitewe n’uburyo yigaragaje mu mikino yabanje ndetse n’ubushongore n’ubukaka bw’abakinnyi iyi kipe ifite by’umwihariko mu busatirizi.

Iminota 90 yo gutungurana no kugaragaza ko byose mu kibuga bishoboka niyo yaranze umukino w’aya makipe yombi.

Ibitego bya De Bryune na Mahrez byafashije Manchester City gutsindira PSG mu Bufaransa ibitego 2-1.

PSG niyo yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe na Marquinhos, iyi kipe yari mu rugo yihariye igice cya mbere ndetse inahusha uburyo butandukanye bwo gutsinda ibindi bitego mu minota 45.

Igice cya kabiri cyashaririye cyane Pochettino n’abasore be, kuko ku munota wa 64 bishyuwe igitego cyatsinzwe na Kevin De Bryune, nyuma y’iminota irindwi umunya-Algeria Riyad Mahrez atsinda igitego cy’agashinguracumu cyahesheje amanota atatu iyi kipe yo mu Bwongereza.

Gutsindira PSG mu rugo byatumye ikirenge kimwe cya Manchester City ikigeza ku mukino wa nyuma wa Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka, mu gihe bategereje umusaruro uzava mu mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 04 Gicurasi 2021.

Imibare iroroshye cyane kuri Manchester City kugira ngo igere ku mukino wa nyuma, kuko isabwa kunganya cyangwa gutsindwa igitego 1-0 ku kibuga Etihad, mu gihe PSG kugira ngo isezerere Manchester City isabwa gutsindira mu Bwongereza ibitego 2-0.

Amakipe yo mu Bwongereza abashije kurenga iki cyiciro akagera ku mukino wa nyuma, yaba ari inshuro ya gatatu bibayeho mu mateka ya Champions League, kuko byaherukaga mu mwaka w’imikino wa 2018/19, ubwo Liverpool na Tottenham zahuriraga ku mukino wa nyuma, Liverpool ikegukana igikombe itsinze ibitego 2-0 mu mukino wari wabereye kuri Metropolitano Stadium muri Espagne.

Indi nshuro byabaye hari mu mwaka w’imikino wa 2007/8 ubwo Manchester United na Chelsea zahuriraga ku mukino wa nyuma, United yegukana igikombe mu mukino wabereye Luzhniki Stadium mu Burusiya.

Biteganyijwe ko tariki ya 29 Gicurasi 2021 ari bwo hazamenyekana ikipe izegukana igikombe cya Champions League mu mukino wa nyuma uzabera muri Turikiya ku kibuga Atatürk Olympic Stadium, iherereye mu mujyi wa Istanbul.

Chelsea yaharuye inzira ishobora kuyigeza ku mukino wa nyuma


Manchester City yatsindiye PSG mu rugo itera intambwe igana ku mukino wa nyuma
Umukino wa nyuma uzabera muri Tuikiya tariki ya 29 Gicurasi 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND