RFL
Kigali

Oscars2021: Ibirori byarebwe n'abantu bake cyane mu gihe igihombo kivuza ubuhuha

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/04/2021 14:02
0


Muri ibi bihe ntawakwirengagiza ko ibirori byinshi byerekeye imyidagaduro byasubiye inyuma, inyungu byatangaga ziragabanuka yewe n'ibigerageje kuba hifashishijwe ikoranabuhanga bikitabirwa n'abantu bake ugereranije n'ibirori byabaga mbere y'icyorezo cya Coronavirus.



Ibihembo bya Oscars, ni ibihembo bikomeye ku isi bifite amateka y'imyaka 91. Ibihembo bya Academy, bizwi cyane ku izina rya Oscars, ni ibihembo bireba  ubuhanga n'ubumenyi mu buhanzi bwa filime. Bifatwa nk'ibihembo bizwi cyane kandi byubahwa mu bikorwa by'imyidagaduro ku si. Bitangwa buri mwaka n'Ishuri Rikuru rya Motion Picture Arts and Science (AMPAS). Ni  ibihembo kandi biri ku rwego mpuzamahanga mu kuba indashyikirwa mu bikorwa bya sinema.


Abatsindiye ibyiciro bitandukanye bya Oscar bahabwa kopi y'ishusho ya zahabu nk'igikombe, yiswe "Academy Award of Merit". Ibi birori kubera izina bifite iyo biri kuba byinjiza akayabo k'Amadorali, abantu batandukanye b'abashoramari bashoramo imari ku buryo butangaje, gusa uyu mwaka wa 2021 byabaye agahomamunwa ku gihombo cyagaragaye muri ibi bihembo cyane ku bashoramari n'ababitegura muri rusanjye.

Tariki ya 25 Mata 2021 ni bwo hatanzwe ibihembo bikuru muri sinema bya 'Oscars', aho bakinnyi ba Filime, abayobozi bazo, abazikoze n'abitwaye neza mu mafilime atandukanye begukanye ibihembo bitandukanye abo byavuzwe ko habayemo n'igihombo gikomeye.

Mu nkuru ya Forbes, yerekana imibare y'igihombo mu bihembo bya Academy Awards (Oscars). Amakuru avuga ko uyu mwaka ibi bihembo byitabiriwe n'abantu bake, bivugwa ko abarirebye nibura ni miliyoni 9.85 gusa, nk'uko imibare ibanza yatanzwe na Nielsen ibigaragaza. Ibyo byagabanutseho 58% ugereranije nu mwaka ushize.


Kwamamaza muri Oscars, byavuzwe ko umwanya w'amasegonda 30 mu gihe cyo kwerekana ibihembo watwaye hafi miliyoni 2 z'amadolari nk'uko bitangazwa n'ikigo gishinzwe amakuru Kantar Media. Ni amafaranga nibura yiyongereye ugereranije n'ibihe byatambutse, umwaka ushize, Tapi itukura, yinjije miliyoni 150 z'amadorali yinjira mu kwamamaza kuri ABC, aya mafaranga ntiyegeze aboneka uyu mwaka.


Uyu mwaka abarebye itangwa rya Oscars bari bake ugereranije n'ibihe byatambutse

Forbes ikomeza ivuga kuva mu mwaka wa 2016, abareba ibirori bya Oscars  bagabanutseho 70%, ariko igiciro cy'iyamamaza ry'amasegonda 30 cyiyongereyeho 25%, nk'uko amakuru ya Kantar abitangaza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND