Buri mwaka ku isi hose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya. Ni muri urwo rwego umuryango Youth against Malaria (YAM) wafashe iya mbere mu gukangurira abaturarwanda bose cyane cyane hibandwa ku rubyiruko uburyo malariya ishobora kwirindwa ndetse n’ingamba zikwiriye gufatwa kugira ngo icike burundu.
Mu busanzwe Malariya ni indwara ikunda gushegesha umubiri w’uyirwaye
ikaba iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa parasites zitwa plasmodium,
ikaba ikwirakwizwa ku bantu no kurumwa
n’umubu w’ingore uzwi nka anophele. Izi parasites ziragenda zigakwirakwira mu
mubiri zinyuze mu mwijima, n'uko zigatangira kwangiza uturemangingo dutukura
tw’amaraso (red blood cell).
Ni muri urwo rwego urubyiruko rw’ibumbiye
mu itsinda rizwi nka YAM (Youth against malaria) rwafashe iya mbere mugukora
ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya,uru rubyiruko rukaba rwarazengurutse mu
bigo by’Amashuri bigisha abanyeshuri uburyo bwo kwirinda Malariya harimo kuryama
mu nzitiramubu iteye umuti, idacitse ndetse no mu gihe ugiye kuryama ukayicengeze
neza munsi ya matora,gutera umuti mu nzu ndetse no mu gihe bishoboka hakajya
hashyirwa utuyunguruzo mu nzugi no mu
madirishya kugira ngo imibu itinjira, gutema ibihuru biri hafi y’urugo ndetse n’ibizenga
by’amazi biba biri hafi y’inzu bigakurwaho kuko ari byo ndiri y’imibu.
YAM ikaba ari itsinda rigizwe n’urubyiruko
rugera kuri makumyabiri rikaba ryarashinzwe na NDAYIZEYE Samuel; intego
yiri tsinda ni uguharanira ko Malariya yacika burundu,ibi bakaba babikora
baciye mu bukangurambaga bagira aho bagenda bigisha uburyo bwo kwirinda iyi
ndwara ndetse nicyo umuntu wayirwaye aba agomba gukora.
Ku bufatanye na RBC, RICH ndetse
na MEDISAR urubyiruko rubarizwa muri YAM rukaba rwarateguye igikorwa cyabaye
hifashishijwe ikoranabuhanga kikitabirwa na barimo Dr.SIMBA calliope na Dr.coline karame bagamije kurebera hamwe uko
Malariya yahashywa burundu.Urubyiruko rugera kuri 70 rukaba arirwo rwari
rwitabiriye aya mahugurwa;nyuma yaya mahugurwa rukaba rwariyemeje gukora
ubukangurambaga mubaturage bose hagamijwe guhashya Malariya.
Bwana NDAYIZEYE Samuel washinze
iri huriro ry’urubyiruko YAM aganira na INYARWANDA akaba yadutangarije ko
yashinze iri huriro kugirango bafatanye na Leta mu kurwanya iyi ndwara ya
Malariya kuko ari indwara bishoboka ko yakwirindwa mu gihe ingamba zafashwe za
kurikizwa zirimo kuryama mu nzitiramubu iteye umuti, ndetse n’ibizenga by’amazi
biba biri hafi y’inzu bigakurwaho kuko
ari byo ndiri y’imibu.
TANGA IGITECYEREZO