RFL
Kigali

Akamaro gakomeye ko koga amazi akonje

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/04/2021 11:00
1


Koga amazi akonje, hari bamwe babikunda, abandi bakabitinya, bagahitamo koga amazi ashyushye. Hari n’aboga akonje kubera kubura uko bagira kuko ashyushye yabuze. Nyamara burya buri kintu cyose kigira ibyiza byacyo ni yo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyiza byo koga amazi akonje.



Akamaro ko koga amazi akonje

1.Byongera kuba maso

Kuba maso tuvuga hano si ukudasinzira, ahubwo ni ukuba witeguye neza. Uzumva ko iyo witeye amazi akonje umutima usa n’usimbutse ukikanga. Uko rero bigenda nyuma yo kwitera amazi akonje, ugahumeka witsa cyane bigirira akamaro umubiri kuko winjiza umwuka wa oxygen uhagije. Ibi biguha ingufu, umubiri wawe ukeneye muri uwo munsi.

2.Bitunganya uruhu n'umusatsi

Ikintu cya mbere cyiza ku musatsi no ku ruhu ni ukoga amazi akonje. Burya amazi ashyushye atuma uruhu rukanyarara ni nayo mpamvu n'iyo waba woze amazi ashyushye ari byiza kwiyunyuguza akonje kuko bituma utwengehu twari twafungutse cyane twongera kwifunga bityo bikabuza ivumbi n’indi myanda kuba yakinjira mu mubiri. Ku musatsi naho rero bituma ushashagirana, ugakomera kandi ukabyibuha.

3.Byongera ubudahangarwa no gutembera kw'amaraso

Iyo ukitera amazi akonje umutima usa n’usimbutse, ibi bigira ingaruka nziza ku miyoboro y’amaraso, aho bituma amaraso atembera neza. By’umwihariko koga amazi akonje bifasha mu kugabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso, kuko bituma imitsi y’amaraso yaguka. Bituma kandi imitsi ivamo imyanda ndetse niba hari n’ahari hipfunditse hagafunguka, ibi bikongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri.

4.Bifasha mu gutakaza ibiro

Mu buryo bugoye gusobanura, koga amazi akonje bifasha gutakaza ibiro. Ubusanzwe tugira ibinure by’amoko abiri: ibinure byera n’ibinure by’ikigina. Ibinure byera byiyongera iyo turya Calories nyinshi zirenze izo umubiri wacu ukeneye. Ibi bitera kubyibuha mu rukenyerero, kuzana ibinyenyanza, kubyibuha igikanu, ibi bikaba ari bibi. Ibinure by’ikigina, ari nabyo byiza bifasha umubiri guhorana ubushyuhe, bikaba bikora cyane iyo umubiri ukonje. Iyo rero uhora woga amazi akonje, ibi binure birakoreshwa cyane nuko ibiro bikagenda bigabanyuka buhoro buhoro.

5.Bigabanya Strees

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kumara akanya mu mazi akonje bigabanya igipimo cya uric acid mu mubiri. Si byo gusa kuko bwanagaragaje ko bizamura igipimo cya glutathione, ikaba isohora imyanda mu mubiri ndetse ikanatuma ibindi bisohora imyanda mu mubiri bikora ku gipimo cyiza. Ibi byose bifatanyiriza hamwe gutuma umubiri uhangana na stress.

6.Byihutisha gukora neza kw'imikaya

Uzabona akenshi abasiganwa ku maguru bashyira balafu ku maguru nyuma yo kwirukanka igihe kinini. Ibi si ku busa kuko bifasha imikaya kongera gukora neza nka mbere yo kwiruka. Ubushakashatsi bugaragaza ko kumara byibuze iminota 24 mu mazi akonje hagati ya 10°C na 15°C biruhura imikaya bikagira akamaro hagati y’umunsi umwe n’iminsi 4 nyuma yo kuyikoresha cyane.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha Onesmon 2 months ago
    Nibyiza kubwibi mutugezaho turabikunda cyane





Inyarwanda BACKGROUND