Kigali

R.I.P Liverpool! Abafana bariye karungu bamagana umwanzuro w’ikipe yabo wo kujya muri European Super League – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/04/2021 11:02
0


Bitwaje ibyapa byanditseho amagambo akomeye kandi ateye ubwoba, Abafana b’ikipe ya Liverpool bahuriye kuri Stade ya Leeds United bagaragaza ko batishimiye umwanzuro wafashwe n’iyi kipe wo kujya mu irushanwa rishya rigiye kuvuka i Burayi rya ‘European Super League’.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021, mbere y’umukino Liverpool yanganyije na Leeds United wabereye ku kibuga Elland Road, habereye igikorwa cy’imyigaragambyo y’abafana ba Liverpool bamaganye umwanzuro ikipe yabo yafashe wo kujya muri European Super League, bavuga ko bitari bikwiye kuko ari ukwikunda n’ubusambo bukabije.

Bari bafite ibyapa byiganjemo ibyanditseho ngo 'Liverpool ruhukira mu mahoro (R.I.P)'. Ntabwo ari abafana ba Liverpool bigaragambije gusa kuko n’abafana b’andi makipe arimo Leeds United, Tottenham, nabo bagaragaye bafite ibyapa byamagana umwanzuro wafashwe n’amakipe atandatu akomeye mu Bwongereza wo kujya mu irushanwa rishobora gushyira iherezo kuri UEFA Champions League.

Ku Cyumweru tariki ya 18 Mata 2021, ni bwo irushwanwa rya European Super League ryatangajwe ku mugaragaro ndetse ritangirana amakipe 12 mu makipe 20 azaba arigize, arimo atatu yo mu Butaliyani, atatu akomeye muri Espagne n’andi atandatu yo mu Bwongereza.

Guhera icyo gihe kugeza magingo aya, iri rushanwa ryateje impagarara mu mupira w’amaguru i Burayi, aho ibyakurikiye bitavugwaho rumwe n’impande zitandukanye.

Ku isonga amakipe atandatu yo mu Bwongereza yemeje ko azitabira iri rushanwa yatangiye gufatwa nk’abagambanyi bashaka gusenya shampiyona yari yubashywe ku Isi ya Premier League, kubera ko igiye gusa nk’ita agaciro ku ruhando mpuzamahanga.

Icyemezo cy’aya makipe atandatu akomeye mu Bwongereza gishobora kugira ingaruka zitari nziza ku mupira w’amaguru w’u Bwongereza, cyane cyane ku ihungabana ry’ubukungu ku makipe 14 asigaye.

Ibi byatumye abafana ba Liverpool bafata iya mbere mu kwamagana ibyakozwe n’ikipe yabo kuko bemeza ko ari ukwikunda gukabije.

Mu kugaragaza agahinda batewe n’umwanzuro w’ikipe yabo, Abafana ba Liverpool batangiriye imodoka yari itwaye abakinnyi ku mukino wa Leeds United, bayibuza kwinjira ku kibuga Elland Road, Polisi iratabara.

Ikindi abfana b’iyi kipe y’ubukombe ku Isi bazengurukije ibyapa byamagana uyu mwanzuro kuri stade ya Anfield, ndetse ibindi babyitwaza ku mukino wa Leeds bavuga ko bamaganye irushanwa rya European Super League, ndetse batifuza kubona ikipe yabo muri iri rushanwa ridafite icyo rivuze rigamije guteza intugunda no gusubiza inyuma umupira w’amaguru w’i Burayi.

European Super League ni irushanwa bwoko ki?

European Super League ni irushanwa rigiye kuzasimbura UEFA League ariko rikagira amakipe make ukurikije ayitabiraga Champions League. Iri rushanwa rizaba rifite amakipe 15 afite itike ihoraho noneho buri mwaka bajye batumira amakipe atanu yitwaye neza i Burayi  ubundi irushanwa rikinwe n'amakipe 20.

AC Milan, Arsenal FC, Atlético de Madrid, Chelsea FC, FC Barcelona, FC Internazionale Milano, Juventus FC, Liverpool FC, Manchester City, Manchester United, Real Madrid na Tottenham Hotspur ni yo makipe 12 yihurije hamwe agirana amasezerano y'ibanze mu gutangiza iri rushanwa.

Iri rushanwa rizajya rikinwa gute?

Amakipe 20 azajya ashyirwa mu matsinda 2 itsinda rimwe ririmo amakipe 10, irushanwa rizajya ritangira mu kwezi kwa Kanama buri mwaka rirangire mu mwaka ukurikiyeho muri Gicurasi ibintu bisa neza n'uko Champions League ikinwa, imikino kandi izajya iba mu cyumweru hagati amakipe ahure mu mikino ibanza n'iyo kwishyura.

Buri tsinda amakipe atatu ya mbere azajya abona itike ya 1/4 ubundi ikipe ya 4 n'iya 5 muri buri tsinda zihure zishakemo ikipe 2 zisanga 6 zibanza, zose hamwe zikaba ikipe 8, muri 1/4 na 1/2 naho amakipe azajya akina imikino ibanza n'iyo kwishyura kugera ku mukino wa nyuma uzajya ukinwa rimwe gusa.

Kuki aya makipe akomeye yahisemo gutangiza irushanwa rishya?

Biraboneka ko ari uburyo bwo gushaka amikoro. ESL ivuga ko izasaranganya mu buryo bwiza imari ivuye muri iri rushanwa.

Ubukungu bw'amakipe bwahungabanyijwe cyane na Covid kubera isubikwa ry'imikino no kutitabira kw'abafana, kandi amakipe akomeye afite abakinnyi b'ibyamamare bagomba guhembwa miliyoni zabo.

Itangazo rihuriweho ryasohowe ku cyumweru n'amakipe 12 ari gutangiza iri rushanwa rigira riti: "Gushinga Super League bije mu gihe icyorezo ku isi cyazambije ubukungu bwari busanzwe bwifashe nabi mu mupira i Burayi."

Iri rushanwa rizajya riba buri mwaka, "rizatanga iterambere ry'ubukungu ryiza n'ubufasha ku mupira w'i Burayi biciye mu kwiyemeza kw'igihe kirekire", nkuko bivugwa n'iri tangazo.

Rivuga ko "rizishyura mu bufatanye bwiza" harebwe imari izajya iba yinjijwe. ESL ivuga ko ubwo bwishyu "buzaba buri hejuru kurusha ubutangwa n'irindi rushanwa i Burayi kandi byitezwe ko buzarenga miliyari €10" mu ntangiriro.

Abafana ba Liverpool babujije imodoka yari itwaye abakinnyi kwinjira ku kibuga cya Leeds United

Ibyapa byamagana umwanzuro wa Liverpool wo kujya muri European Super League byazengurukijwe kuri Stade ya Anfield

Ibyapa byamagana irushanwa rya European Super League mbere y'umukino wa Liverpool na Leeds United

Imyigaragambyo ikomeye y'abafana bamagana European Super League

Umufana wa Liverpool yahisemo kujugunya umupira w'iyi kipe aho bashyira imyanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND