RFL
Kigali

Amakimbirane ya Sadate Munyakazi na Sam Karenzi yageze ku iherezo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/04/2021 14:08
1


Nyuma y’amezi icyenda uwahoze ayobora Rayon Sports, Bwana Sadate Munyakazi adacana uwaka n’umunyamakuru wa Radio 10, Sam Karenzi, byarangiye bombi biyunze biyemeza gushyira kuruhande ibyabatanyaga batangira urugendo rushya.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021, nibwo izi mpande zombi ziyemeje gushyira iherezo ku makimbirane yari amaze igihe kirekire, bigizwemo uruhare n’Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura (RMC) n’umuyobozi warwo Cleophas Barore.

RMC yahamagaje aba bagabo bombi baricara basasa inzobe kugira ngo hashakwe umuti urambye w’ibibazo bafitanye bimaze igihe kitari gito.

Nyuma y’ibi biganiro byamaze igihe kitari gito, anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Sadate Munyakazi yagaragaje ko intambwe yatewe ikomeye cyane anashimira umuyobozi w’Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, Bwana Cleophas Barore.

Yagize ati “Nshimiye @RMC_Rwanda, BARORE naba Commissaires mwari kumwe ejo kuba mwarumvise ikibazo nabagejejeho mukadufasha, reka nshimire na @Radiotv10rwanda na @SamKarenzi kuri Engagements nziza mwafashe, nizera ko ibyo twaganiriye hariya bizafasha. Burya nta kintu Kiza nko kumvikana”.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.Com, Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko amakimbirane yari afitanye n’umunyamakuru Sam Karenzi yashyizweho akadomo.

Yagize ati ”Ku munsi wejo twitabiriye Urwego rw’Itangazamakuru ryigenzura (RMC) bishingiye ku kirego nari narushyikirije tariki ya 19 Werurwe 2021, aho nagaragazaga zimwe mu nkuru zari zakozwe kuri Radio 10 nabonaga ko zinsesereza cyangwa zifitemo bynshi bitari binogeye, nyuma yo kuganira rero impande zombi zitabye tuganira ku buryo burambuye kuri icyo kibazo ndetse tuza gushaka igisubizo navuga ko ari cyiza kuko abakomiseri bari bayobowe na Bwana Barore Cleophas bagerageje kutwumva ndetse batugira inama, haza gufatwamo ibyemezo haba ku ruhande rwa Sam Karenzi ndetse na Radio 10".

 RMC ikaba ariyo izatangaza icyo cyemezo, gusa nabonye icyo cyemezo cyaba ari igisubizo kirambye, ku buryo ikibazo nagiranaga n’umunyamakuru Sam Karenzi na Radio 10 nkurikije ibyo twaraye tuganiriye navuga ko cyaba cyashyizweho akadomo. Ku ruhande rwanjye navuga ko nkurikije ibyo twaganiriye, amakimbirane Sadate yari afitanye na Radio 10 n’umunyamakuru Sam Karenzi cyashyizweho akadomo”. Icyakora Sam Karenzi ntacyo aratangaza ku biganiro we na Sadate bagiranye na RMC. Turacyashaka uko tuvugana nawe.

Guhera muri Kanama 2020, ni bwo amakimbirane hagati ya Sadate, Radio 10 na Sam Karenzi yatangiye gufata intera, aho batangiye guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga. Aba bagabo bemeza ko ntacyo bapfa, amakimbirane yabo yafashe intera ubwo Sam Karenzi yishinganishaga ku kigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha ‘RIB’ nyuma yo kuvuga ko hari umugambi uri gucurwa wo kumugirira nabi.

Tariki ya 01 Werurwe 2021, ni bwo Sam Karenzi yashyize kuri Twitter bimwe mu biganiro byaganiriwe ku rubuga rwa WhatsApp ‘INSHUTI ZIDASIGANA’ ruhuriweho n’abantu batandukanye barimo n’uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate. Muri ubwo butumwa by’ibyaganiriwe kuri urwo rubuga, hagaragaramo amagambo akomeye yakoreshejwe.

Ubu butumwa bwakurikiwe n’amagambo ya Sam Karenzi agira ati “Maze iminsi nkurikirana ibivugirwa kuri iyi groupe ya Munyakazi Sadate n’abambari be! Nabanje kubireka ngira ngo bizarangirira mu bitutsi hano ku mbuga! Ni byiza ko RIB ikora akazi kayo igakumira icyaha kitaraba!”

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Werurwe 2021, Munyakazi Sadate yamaganye ibyakozwe na Karenzi, avuga ko agamije kumuharabika no kumwangisha rubanda, akaba agiye kwiyambaza amategeko mu nzira yatangiye mu Ukuboza 2020.

Mu gihe hari uruhande rutazubahiriza ibikubiye mu byo impande zombi zasezeranye, RMC yabibukije ko ifite ububasha bwo kubafatira ibihano kandi bikomeye.

Sadate Munyakazi yashimangiye ko yitunze na Sam Karenzi

Sam Karenzi yari amaze amezi 9 adacana uwaka na Sadate Munyakazi wayoboye Rayon Sports






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sugira Nicolas3 years ago
    Ubundi se bapfaga iki?uretse gukomeza ibintu bidafatika bya MUNYAKAZI nabo yise abambari be,nadufashe ibintu bya munyangire abe yabisize kuriyo meza baganiriyeho rwose.





Inyarwanda BACKGROUND