RFL
Kigali

Abafite ubumuga batarengeje imyaka 35 bateguriwe amahugurwa mu bijyanye n'umuziki

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:16/04/2021 13:24
0


Abafite ubumuga mu Rwanda bagiye guhabwa amahirwe y'amahugurwa mu bijyanye n'umuziki nyarwanda nyuma y'uko byagaragaye ko nabo bashobora gukora umuziki nk'abandi yaba kuririmba, kubyina, gucuranga ndetse no gukorera abandi ibihangano byabo kuko bafite ubushobozi nk'ubw'abandi babikora.



Ni muri ubwo buryo umuryango udaharanira inyungu UWEZO YOUTH EMPOWERMENT ushishikajwe no kuzamura ubushobozi bw'urubyiruko rufite ubumuga butandukanye, kugira ngo rubashe kugira ubumenyi n’ubushobozi bwo  kwihangira umurimo.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, abateguye iri rushanwa bagize bati "Umuryango UWEZO wagiranye ubufatanye na The Trackslayer Music mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga ugamije guhugura urubyiruko rufite ubumuga, ibijyane na amasomo mu bijyanye n’ubuhanzi, ubugeni ndetse na muzika". 

Aya mahagurwa yo ku rwego rwo hejuru azahabwa urubyiruko rufite ubumuga rutarengeje imyaka 35 kandi ku buntu. Indirimbo z'amashusho cyangwa amajwi bizakorwa na The Trackslayer Music hamwe n'izindi nzobere mu ruhando rwa muzika mu gutegura no guteza imbere impano mu rubyiruko.

Iri rushanwa ni igikorwa ngarukamwaka cy'umuryango Uwezo Youth Empowerment nka bumwe mu buryo bwo gukomeza guha ibyishimo n’umunezero urubyiruko rufite ubumuga binyuze mu mpano ndetse no ku bafasha kugera ku nzozi zabo.

Amahugurwa azatangwa azibanda kuri ibi bikurikira 

Gufata Amajwi (Audio recording)

Gukora indirimbo (Music Production)

Gufata amashusho (Video shooting)

Gutungana amajwi na amashusho (Sound & Video editing)

Gufata amafoto (Photography)

Kuyobora no Kugenzura amajwi (Sound Engineering)

Abasanzwe ari abahanzi uyu mushinga uzabasha mu 

Kubatunganyiriza ibihangano byabo  (Audio & Video)

Kubamamaza (Promotion)

Kubakurikirana (Management)

Tuboneyeho gukangurira urubyiruko rufite ubumuga rwiyumvamo impano, kugana aya mahirwe y'imbonekarimwe.

Niba wifuza aya mahirwe wakuzuza iyi fishi bitarenze tariki ya 18/04/2021 

KANDA HANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND