RFL
Kigali

Nziyahura vuba! Nkomeje kugumirwa kandi ndi mwiza bitangaje n'ubwo nakuyemo inda nkanasambana cyane

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/04/2021 9:36
0


Ni kenshi cyane bamwe bamara igihe nta bakunzi bafite kandi bibwira ko bafite ikimero kirangaza benshi nk’umukobwa Angela uri kwibaza uko ubuzima bwe bugiye kugenda nyuma y'aho akomeje kugumirwa akabura uwamugira umugore.



Uyu mukobwa Angela ufite imyaka 26 y’amavuko ukomoka Nigeria, akomeje guterwa ishyari n'uko urungano rwe rwose rwamaze gushaka abagabo kandi abarusha uburanga, ikintu kigiye gutuma aziyambura ubuzima nibikomeza gutya akabura uwamugira umugore akamukiza urubwa.


Angela avuga ko aziyambura ubuzima naguma kubura umugabo

Amateka n’ubuzima bwo kwiyandarika yanyuzemo atekereza ko ariyo ari kubitera. Yagize ati: “Njyewe mfite imyaka 26. Nanze kuvuga ibi mbere ariko ntekereza ko ngiye gukomeza kuba ingaragu kuko amateka yanjye ahora agaruka akambabaza. Ndi mwiza, ndabyibuka nkiri muri kaminuza, nahoze ndi umukobwa ushamaje ku buryo abarimu bose bari banzi kuko byatumye nsambana n’abarimu 12, n’abandi bagabo barenga 50 mu buzima bwanjye”.

Akomeza ashimangira ko kuryamana n’abantu benshi ntacyo bimutwaye no kuba yarakuyemo inda bikamenyekana nabyo byaba inzitizi yo kugumirwa. Ati: “Ntacyo nitayeho kuko nashimishaga ubuzima bwanjye, ndi mwiza cyane ku buryo nta muntu watinyuka kunyanga n'ubwo byabaye. Nzakomeza nitange ndabizi noneho ntawe uzanyanga nibyanga neza nziyahura”.

 Src: Madnaija






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND