Ni kenshi cyane bamwe bamara igihe nta bakunzi bafite kandi bibwira ko bafite ikimero kirangaza benshi nk’umukobwa Angela uri kwibaza uko ubuzima bwe bugiye kugenda nyuma y'aho akomeje kugumirwa akabura uwamugira umugore.
Uyu mukobwa Angela ufite imyaka 26
y’amavuko ukomoka Nigeria, akomeje guterwa ishyari n'uko urungano rwe rwose
rwamaze gushaka abagabo kandi abarusha uburanga, ikintu kigiye gutuma
aziyambura ubuzima nibikomeza gutya akabura uwamugira umugore akamukiza urubwa.
Angela avuga ko aziyambura ubuzima naguma kubura umugabo
Amateka n’ubuzima bwo kwiyandarika
yanyuzemo atekereza ko ariyo ari kubitera. Yagize ati: “Njyewe mfite imyaka 26. Nanze kuvuga
ibi mbere ariko ntekereza ko ngiye
gukomeza kuba ingaragu kuko amateka yanjye ahora agaruka akambabaza. Ndi mwiza, ndabyibuka nkiri muri kaminuza, nahoze ndi umukobwa ushamaje ku buryo abarimu bose bari banzi kuko byatumye
nsambana n’abarimu 12, n’abandi bagabo barenga 50 mu buzima bwanjye”.
Akomeza ashimangira ko
kuryamana n’abantu benshi ntacyo bimutwaye no kuba yarakuyemo inda bikamenyekana nabyo byaba inzitizi yo kugumirwa. Ati: “Ntacyo nitayeho kuko
nashimishaga ubuzima bwanjye, ndi mwiza cyane ku buryo nta muntu watinyuka
kunyanga n'ubwo byabaye. Nzakomeza
nitange ndabizi noneho ntawe uzanyanga nibyanga neza nziyahura”.
Src: Madnaija
TANGA IGITECYEREZO