RFL
Kigali

“Ntakabukura turaje tubirebeho neza” Ikigo cya Uber cyatangaje ko gishaka kwinjira mu bwikorezi bw’urumogi no kurugemurira abantu mu ngo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:14/04/2021 17:26
0


Dara Khosrowshahi umuyobozi mukuru wa Uber yatangaje ko mu gihe itegeko ryabyemera bahita binjira muri ubu bucuruzi bwo kwikorera urumogi ndetse no kurushyira abantu mu ngo zabo. Muri America, Leta 16 zemerera abantu gukoresha urumogi mu gihe barengeje imyaka 21 ndetse zikanemera abaturage kuruhinga.



Uko iminsi igenda iza niko ubucuruzi bugenda butera intambwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gusa imbarutso y’ubu bucuruzi buri gutumbagira umunsi ku wundi ni ikoranabuhanga rirambye. Iri koranabuhanga rigamije gutuma abatuye Isi baryoherwa n’ubuzima ndetse abarihanga nabo bakigwizaho ubutunzi.

Ikigo cya Uber ubusanzwe gikora ubwikorezi butandukanye bwiganjemo ubw'abantu, kuri iyi nshuro umuyobozi wacyo yatangaje ko mu gihe amategeko yabyemera bahita batangira kugemurira abantu urumogi ndetse no gukora ubwikorezi bwarwo. Ibi bwana Khosrowshahi uyobora Uber yabitangaje aganira na CNBC.


“Igihe imihanda izaba ifunguye ku bucuruzi bw’urumogi, igihe itegeko rizaba ribyemera tuzahita tubyigaho vuba” Khosrowshahi

Kuri uyu munsi wa none, ntabwo itegeko rya America ryemera ikoreshwa ry’urumogi, gusa hari ama leta agera kuri 16 wongeyeho Washington Dc bemera ikoreshwa ry’urugomi, kuruhinga ndetse no kurukwirakwiza, gusa ni ku bantu bafite imyaka iri hejuru 21. Ku rundi ruhande urumogi ahanini rukunze gukoreshwa mu buvuzi, gusa ku ruhande rw’ubuvuzi hafi ya leta zose zirarwemera.

Leta zemera ikoreshwa ry’urumogi harimo: Alaska, Arizona, California, Colorado, District of Columbia, Illinois, Maine, Massachusetts, Michigan, Montana, New Jersey, New Mexico, New York, Nevada, Oregon, Vermont na Washington.  

Muri izi leta zose umuturage yemerewe guhinga urumogi gusa bategeka umubare ntarengwa aho usanga urugo rushobora kwemererwa guhinga ibiti bitarenze nibura 5 cyangwa 4, gusa muri Washington ntabwo byemewe kuruhinga.

leta zo muri America zemerera abaturage gukoresha urumogi mu buvuzi gusa bivuze ko abantu barukoresha mu bindi baba barenze ku mategeko: Arkansa, Connecticut, Delaware, Florida, Hawaii, Louisiana, Maryland, Minnesota, Mississippi, Missouri, New Hampshire, North Dakota, Ohio, Oklahoma, Pennsylvania, Rhode Island, Utah, Virginia, West Virginia.

Src: esquire.com, businessinsider.com, CNBC








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND