RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 16 Denis Onyango yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Uganda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/04/2021 15:36
0


Umunyezamu akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda, Denis Onyango ukinira Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Uganda nyuma y’imyaka 16 yari amaze ayikinira.



Onyango asezeye nyuma yuko ikipe y’igihugu ya Uganda izwi nka ‘Uganda Cranes’ ibuze itike yo kuzakina igikombe cya Afurika ‘CAN 2022’ kizabera muri Cameroun nyuma yo gutsindirwa muri Malawi 1-0, mu mukino basabwagamo inota rimwe gusa bakabona itike.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mata 2021, Denis Onyango yatangaje ko asezeye, atazongera gukinira ikipe y’igihugu ya Uganda.

Ibi uyu munyezamu uri mu bambere muri Afurika yabitangarije muri Afurika y’Epfo aho aherereye kuri ubu mu ikipe ye akinira.

Mu ibaruwa yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Uganda ‘FUFA’ Onyango yavuze ko atazongera gukinira Uganda uhereye igihe abitangarije.

Yagize ati”Byari ibyishimo byinshi kandi byari iby’agaciro guhagararira igihugu cyanjye, igihe cyose nzahora nshima ubuhanga n’ubumenyi nabonye ubwo nakiniraga Uganda Cranes.

“Nizeye ko igihe gihagije mu ikipe y’igihugu, kandi ari umwanya mwiza wo gutegura umusimbura wanjye mu mikino iri imbere. Nzakomeza gushyigikira no kuba umufana w’umupira w’amaguru mu gihugu nkunda cya Uganda, mbifurije ibyiza mu bihe biri imbere”.

Onyango umaze imyaka 10 akinira Mamelodi, yagaragaye mu bakinnyi bahataniraga igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika mu 2016.

Uyu munyezamu usezeye mu ikipe y’igihugu ku myaka 35 y’amavuko yafashije Uganda kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika inshuro ebyiri, mu 2017 na 2019.

Onyango asezeye amaze gukinira Uganda Cranes imikino 75 mu myaka 16.

Denis Onyango yaseze mu ikipe y'igihugu ya Uganda amazemo imyaka 16

Onyango yafashije Uganda kwitabira ibikombe bibiri bya Afurika







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND